Tshisekedi yahaye FARDC amabwiriza mashya mu gihe hari ubwoba bwa Kabila

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yahaye ingabo za FARDC n’inzego z’umutekano amabwiriza mashya yo kurinda ubusugire bw’ubutaka bw’igihugu no kurengera abaturage n’imitungo yabo, mu gihe havugwa impungenge zishingiye ku ishyirwaho ry’umutwe wa politiki n’igisirikare wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) uyobowe na Joseph Kabila.

Aya mabwiriza yatangiwe mu nama y’Inama Nkuru ya Gisirikare n’Umutekano yayobowe na Tshisekedi ku wa 14 Ukwakira, i Kinshasa.

Umuvugizi w’igisirikare cya RDC, Maj. Gen. Sylvain Ekenge, yavuze ko Perezida, ari na we Mugaba w’Ikirenga w’Ingabo, yahaye FARDC n’inzego z’umutekano amabwiriza asobanutse agamije gutuma bashyira mu bikorwa inshingano zabo zo kurinda ubusugire bw’igihugu no kurengera abaturage n’imitungo yabo.

Ekenge yasobanuye ko iyo nama yanarebeye hamwe uko ibikorwa by’umutekano bihagaze mu bice bitandukanye by’igihugu, ariko nta yandi makuru arambuye ku ngamba nshya za gisirikare yatangajwe.

Iyi nama yabaye nyuma y’iminsi ibiri Joseph Kabila atangaje ishyirwaho rya FRN, umutwe mushya wa politiki n’igisirikare wasimbuye ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), ryari rifitanye isano n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi.

FRN ihuriyemo Kabila n’abayobozi bakomeye ba AFC/M23, barimo Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa na Gen. Sultani Makenga. Iri huriro ryatangaje ko rigamije guhuza imbaraga n’abarwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi, rikavuga ko rizakoresha inzira zose zikenewe, harimo n’imbaraga za gisirikare.

Iryo shyirwaho ryatumye havuka impungenge ku hazaza k’umutekano wa RDC, cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu, aho M23 igenzura ibice birimo imijyi ya Goma na Bukavu.

Kabila yayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019. Kuba yongeye kugaragara ku isonga ry’umutwe wa politiki n’igisirikare urwanya ubutegetsi buriho byongereye uburemere bw’amakimbirane ya politiki n’umutekano muri icyo gihugu.

Ibi kandi bybaye mu gihe ibiganiro by’amahoro bya Doha hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23 bikomeje, nubwo imirwano mu burasirazuba bw’igihugu itarahagarara burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *