Hongewemo umukozi umwe, amazina y’imyanya arahinduka: Amavugurura mu rwego rw’Akagari
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko guhera muri Nzeri 2026 hatangiye gushyirwa mu bikorwa amavugurura mu myanya y’imirimo ku rwego rw’Akagari, agamije kongera umubare w’abakozi, kunoza inshingano zabo no kwihutisha serivisi zihabwa abaturage.
Aya mavugurura arimo kongera umubare w’abakozi basanzwe bakorera ku Kagari, uva kuri babiri ukagera kuri batatu, guhindura amazina y’imwe mu myanya y’imirimo no kuvugurura inshingano z’abakozi.
MINALOC yasobanuye ko izi mpinduka zigamije gutuma inshingano z’abakozi b’Utugari zirushaho kujyana n’imyanya bafite, bityo serivisi zihabwa abaturage zikarushaho gutangwa neza kandi ku gihe.
Mu busanzwe, ku rwego rw’Akagari habaga abakozi babiri, ari bo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari n’umukozi ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu (SEDO).
Mu mavugurura mashya, hiyongereyeho umwanya w’umukozi ushinzwe iterambere rya muntu n’imibereho myiza y’abaturage (Human Capital and Social Development Officer).
Uyu mwanya mushya uzatuma ku Kagari haba abakozi batatu, aho kuba babiri nk’uko byari bisanzwe.
Hari kandi impinduka zakozwe ku mwanya wari usanzwe uzwi nka SEDO (Social Economic Development Officer), wahinduriwe inyito ukitwa umukozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu (Economic Development Officer).
Mu duce tw’imijyi, uwo mwanya uzajya witwa Urban-Economic Development Officer.
Izi mpinduka zigamije gutandukanya no gusobanura neza inshingano z’abakozi, kugira ngo ibikorwa bijyanye n’iterambere ry’ubukungu n’iby’imibereho myiza y’abaturage birusheho kwitabwaho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari we azakomeza kuba umwe mu bakozi batatu bazajya bakorera kuri uru rwego.
Imishahara y’abakozi b’Utugari na yo yarazamuwe
MINALOC yagaragaje ko aya mavugurura atagarukiye ku kongera abakozi no guhindura amazina y’imyanya y’imirimo, kuko hanavuguruwe inshingano z’abakozi bakorera ku rwego rw’Akagari.
Iryo vugurura ry’inshingano ryajyanye no kuzamura imishahara yabo, hagamijwe kunoza imibereho y’abakozi no kubafasha kurushaho gutanga serivisi nziza ku baturage.
Nubwo MINALOC yemeje ko imishahara yazamuwe, ntiyagaragaje ingano y’amafaranga yiyongereye ku mushahara wa buri mukozi.
MINALOC yatangaje ko gahunda yo gushyira abakozi mu myanya ivuguruye yatangiye muri Nzeri 2026, ikaba ikomeje gushyirwa mu bikorwa mu Turere 27 two hanze y’Umujyi wa Kigali.
Mu Mujyi wa Kigali ho, izi mpinduka zari zarakozwe mbere.
Minisiteri yasobanuye ko gushyira abakozi mu myanya mishya byahereye ku bari basanzwe mu kazi, mu gihe hatangiye n’ibikorwa byo gushaka abandi bakozi binyuze mu mapiganwa.
Ibi bigamije gutuma imyanya yose iteganyijwe ku rwego rw’Akagari yuzuzwa, kugira ngo abakozi batatu bazajya bakorera kuri uru rwego babashe gushyira mu bikorwa inshingano zabo.
Biteganyijwe ko kongera abakozi, kunoza inshingano zabo no kuzamura imishahara bizagira uruhare mu kunoza imitangire ya serivisi ku rwego rw’Akagari, ari na rwo rwego rw’ubuyobozi abaturage benshi begereye.
Aya mavugurura ari mu bikorwa bigamije kunoza imikorere y’inzego z’ibanze, cyane cyane ku rwego rw’Akagari, kugira ngo abaturage barusheho kubona serivisi zinoze kandi zihuse.

Akagari kagiye kujya kagira Gitifu, umukozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’ushinzwe imibereho y’abaturage
