Amerika yongeye gusaba Leta ya RDC gusenya FDLR bwangu

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye gusaba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika ubufatanye ubwo ari bwo bwose n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR no kuwusenya bwangu.

Ubu butumwa bwatanzwe n’uwahagarariye Amerika mu nama y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye, Ambasaderi Jeffrey Bartos, yateranye ku wa 13 Ukwakira 2026 yibanda ku mutekano wo mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.

Ambasaderi Bartos yavuze ko amasezerano ya Washington yasinywe n’u Rwanda na RDC mu mwaka ushize ari amahirwe akomeye yatuma amahoro, umutekano n’iterambere rirambye biboneka mu karere, asaba ibihugu byombi kubahiriza ibyo byemeye.

Ku kibazo cya FDLR irwanya Leta y’u Rwanda, Amerika yashimangiye ko gahunda yo kuyisenya igomba kubahirizwa nk’uko amasezerano y’amahoro ya Washington abiteganya.

Yagize iti “Gusenya FDLR bigomba gukomeza. Ubufatanye ubwo ari bwo bwose bwa FDLR n’ingabo za RDC bugomba guhagarara bwangu.”

Leta ya RDC ivuga ko yagiranye na FDLR amasezerano agamije gushyira abarwanyi bayo mu nkambi zihariye, kubambura intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe ariko ntigaragaza amakuru arambuye kuri iyi gahunda.

Amerika yasabye Leta ya RDC ibisobanuro birambuye ku buryo iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa no kuyitangiza vuba, byose bigakorwa mu murongo w’ibiteganyijwe mu masezerano y’amahoro ya Washington.

Danemark na yo yashimangiye ko nta gisubizo cya gisirikare cyatuma RDC ibona amahoro, isaba impande zose zihanganye guhosha ubushyamirane.

Uhagarariye Denmark yagize ati “RDC igomba guhagarika gushyigikira imitwe yitwaje intwaro, igakora ibishoboka mu gusenya FDLR mu buryo bufatika.”

Panama na yo yamaganye ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro byibasira abasivili muri RDC, isaba ko ubufasha bwose iyi mitwe ihabwa buhagarara.

Yagize iti “Tunamaganye ibitero umutwe wa ADF, FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro igaba ku basivili.”

Ibihugu bigize akanama k’umutekano ka Loni byasabye ko inzira z’amahoro zitandukanye zihuzwa kurushaho kugira ngo akarere kabone amahoro arambye.

Ambasaderi Bartos yavuze ko Leta ya RDC igomba guhagarika ubufatanye na FDLR, ikanayisenya bwangu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *