Drones za FARDC na FDNB zongeye kwibasira Minembwe

Ihuriro AFC/M23 ryashinje ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iz’u Burundi n’indi mitwe yitwaje intwaro bafatanyije gukomeza kugaba ibitero mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, by’umwihariko mu karere ka Minembwe.

Mu butumwa umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa 10 Ukwakira 2026, yavuze ko ibyo bitero byakoreshejwemo drone za kamikaze byibasiye uduce twa Point Zéro na Rugezi.

Kanyuka yavuze ko ku wa Gatanu tariki ya 9 Ukwakira ahagana saa yine z’ijoro, ari bwo ingabo za leta zagabye ibitero bya drones kuri Point Zéro no mu nkengero zayo.

Ati: “Ku wa Gatanu, tariki ya 9 Ukwakira 2026, ahagana saa yine z’ijoro, ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa zakajije ibitero byo mu kirere zikoresheje drone za kamikaze byibasiye Point Zéro n’inkengero zayo, mu karere ka Minembwe.”

Kanyuka yakomeje avuga ko no mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira, izo ngabo zongeye kugaba ibitero bisa n’ibyo kuri Rugezi.

Ati: “Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, ahagana saa saba z’ijoro, izo ngabo zongeye kugaba igitero zikoresheje drone z’ubwiyahuzi kuri Rugezi n’inkengero zayo, na bwo mu karere ka Minembwe.”

Kanyuka yavuze ko ibyo bitero byagabwe mu duce dutuwe n’abaturage byahitanye abantu, bituma benshi bava mu byabo bahunga, ndetse birushaho gukaza ikibazo cy’ubutabazi muri ako karere.

Yashinje by’umwihariko ingabo za FARDC, umutwe wa FDLR, imitwe ya Maï-Maï, abacanshuro b’abanyamahanga n’ingabo z’u Burundi kugira uruhare muri ibyo bikorwa bya gisirikare.

Imirwano mu bice bikikije Minembwe si iya none. Isesengura rya Critical Threats Project ryagaragaje ko mu mpera za Nzeri no mu ntangiriro z’Ukwakira 2026, impande zihanganye zakomeje kugaba ibitero mu bice bya Point Zéro, Rugezi na Gipimo.

FARDC ikomeje gukaza ibitero muri kariya karere mu gihe imihati yo gushakira umuti wa politiki intambara yo mu burasirazuba bwa RDC ikomeje, n’ubwo nta musaruro ufatika irabasha gutanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *