Urubanza rwa Dr. Bajinya ukekwaho uruhare muri Jenoside rwashyizwe mu 2027
Urukiko rwo mu Bwongereza rwanzuye ko urubanza rwa Dr. Vincent Bajinya ukekwaho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruzatangira mu Ukwakira 2027.
Dr. Bajinya w’imyaka 65 ufungiwe muri Gereza ya Belmarsh, yitabiriye inama ntegurarubanza yabereye mu rukiko rwa Old Bailey ku wa 9 Ukwakira 2026 yifashishije ikoranabuhanga.
Umucamanza Bobbie Cheema-Grubb yasobanuriye Dr. Bajinya n’Ubushinjacyaha ko urubanza ruzatangira tariki ya 4 Ukwakira 2027, aho biteganyijwe ko ruzamara hagati y’ibyumweru umunani na 12 ariko ko iyi tariki ari iy’agateganyo.
Dr. Bajinya utuye mu Karere ka Islington mu majyaruguru ya Londres, aregwa icyaha cyo kugira uruhare mu bikorwa bifitanye isano na Jenoside n’ibindi byaha bitandatu byo kugira uruhare mu bwicanyi nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu ariko ntabyemera.
Tariki ya 15 Mutarama 2027, hazaba indi nama ntegurarubanza, aho Dr. Bajinya azamenyeshwa uburyo aziregura kugira ngo abone gutegura dosiye ye.
Ni ubwa mbere mu Bwongereza hazaba habaye urubanza rw’umuntu uregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umushinjacyaha Bill Emlyn Jones yavuze ko “Jenoside yakorewe Abatutsi yari muhengeri ukomeye w’ubwicanyi ndengakamere wibasiye abantu benshi kurusha ubundi mu mateka ya vuba y’Isi.”
Ubushinjacyaha buvuga ko Dr. Bajinya yayoboye cyangwa yashishikarije Interahamwe kwica Abatutsi mu minsi ya mbere ya Jenoside.
Ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Dominique Mukurarinda, Immaculée Mukankusi, Gerase Rurangirwa, Charlotte Kamaguja n’umwana we Olivier Tuyishime na Leandre Mbogoye wari utwaye taxi.
Ubushinjacyaha buvuga ko ubu bwicanyi bwabereye i Kigali hagati ya tariki ya 6 n’iya 13 Mata 1994, mu gihe Interahamwe n’abandi bantu bari bashyigikiye ubutegetsi bw’icyo gihe bicaga Abatutsi n’abatavuga rumwe na bwo.
Dr. Bajinya yari umuganga. Nyuma yabaye umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Abaturage (ONAPO). Icyo gihe yari atuye mu nkengero za Kigali.
Yavuze ko yavuye i Kigali hagati muri Mata 1994, mu gihe abanyamategeko bamwunganira bavuga ko umuryango we wavuye mu Rwanda muri Nyakanga uwo mwaka.
Dr. Bajinya yamaze imyaka irenga 20 mu Bwongereza mbere yo kuregwa. Yigeze gukorera umuryango ufasha impunzi witwa Praxis, ndetse aba mu itsinda ry’abaforomo b’impunzi ryatangaga ubujyanama muri Guverinoma y’u Bwongereza.
Dosiye ye yagejejwe mu rukiko nyuma y’iperereza ry’imyaka irindwi ryakozwe n’ishami rya Polisi rishinzwe ibyaha by’intambara. Iperereza ryatangiye nyuma y’ubusabe bwa Guverinoma y’u Rwanda bwo mu 2019.
Abashinjacyaha bavuze ko ibimenyetso byabonetse byujuje ibisabwa n’amategeko kugira ngo Dr. Bajinya agezwe mu rukiko, bashimangira ko afite uburenganzira bwo kuburanishwa mu buryo buboneye.
Polisi y’u Bwongereza yatangaje ko abandi bantu batandatu bagikurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside, barimo babiri bamaze gufatwa ariko amazina yabo ntaramenyekana.

Dr. Vincent Bajinya uzwi mu Bwongereza nka Dr. Vincent Brown azatangira kuburanishwa mu Ukwakira k’umwaka utaha
