Ikibazo kigeze ku rwego rutihanganirwa – M23 yaburiye Leta ya Congo ku bwicanyi bwo muri Minembwe
Ihuriro AFC/M23 rigenzura igice kinini cy’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko kwihangana kwaryo mu gihe ubutegetsi bukomeje inzira y’intambara no kwica abasivili b’inzirakarengane kutazahoraho.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 7 Ukwakira 2026, Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe ubukungu n’imari akaba na Perezida wa MRDP Twirwaneho, Dr. Freddy Kaniki, yatangaje ko ikibazo cyo muri Minembwe gihangayikishije cyane.
Ati “Ikibazo cyo muri Minembwe n’ibice by’imisozi miremire bihakikije byageze ku rwego rukomeye kandi rutihanganirwa. Ibiri kuba uyu munsi si ikibazo cy’umutekano gusa, ahubwo n’ikibazo cyihutirwa cy’ubutabazi gisaba ko igihugu, akarere n’amahanga gutera intambwe bikarinda kandi bigahagarika Jenoside ikorerwa Abanyamulenge.”
AFC/M23 yatangaje ko hashize amezi 14 abatuye muri Minembwe no mu bice bihakikije barafungiwe inzira, ibikorwaremezo byabo by’ingenzi bisenywa, aho badashobora kubona ubutabazi, imiti n’ibiribwa bihagije.
Kaniki yabisobanuye ati “Bavukijwe ubutabazi. Ibiribwa n’imiti byabaye imbonekarimwe. Serivisi z’ingenzi zarangiritse. Ibitaro byarasenywe, bike bisigaye nta miti bifite, byarafunze. Ibisasu n’ibitero byifashisha drones n’indege z’intambara byabaye ifunguro ryabo rya buri munsi.”
Yatangaje ko mu gihe ingabo za RDC n’imitwe bikorana irimo iy’ingabo z’u Burundi bikomeje guhungabanya umutekano w’abatuye muri Minembwe no mu bice bihakikije, AFC/M23 ifite amahitamo yo kubarwanirira.
Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yagaragaje ko ubutegetsi bwa RDC bwahisemo intambara aho gukomeza ibiganiro by’amahoro bigamije gukemura ibyo impande zombi zitumvikanaho.
Yibukije abanyamakuru ko ubwo Perezida Félix Tshisekedi yari i Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kamena 2026, yavuze ko ingabo ze ziri “gusya umwanzi” kandi ko ziteganya kwisubiza Umujyi wa Goma na Bukavu.
Ati “Aya ni amagambo adakwiye kandi mabi agaragaza amahitamo ya gisirikare ku rwego rukuru rw’igihugu, asubiza inyuma gahunda y’amahoro ikomeje ndetse n’umuhate w’umuhuza. AFC/M23 yarabizirikanye. Aya mahitamo ya gisirikare ya Leta ya Kinshasa aduha amahitamo amwe gusa yo kwirwanaho kugira ngo duhagarike iki kibazo cyatangajwe ku mugaragaro na Kinshasa.”
Nangaa yagaragaje ko mu gihe Leta ya RDC yahisemo intambara, AFC/M23 ifite inshingano yo kwibutsa abahuza n’abafatanyabikorwa iki kibazo n’uko guceceka kwabo bifatwa nk’ubufatanyacyaha kuko bisanzwe bifite amakuru y’ibiri kuba byose.
Yavuze ko ku ruhande rw’umuryango mpuzamahanga, kutagira igikorwa mu gutabara Abanyamulenge bishyigikira umuco wo kudahana, bikenyegeza ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Nangaa yatangaje ko AFC/M23 yafashe imyanzuro ikomeye kugira ngo intambara ihagarare irimo kuva mu bice yagenzuraga nka santere ya Walikale n’Umujyi wa Uvira, irekura imfungwa z’intambara zarwaniraga Leta ya RDC, ariko ko Kinshasa yabitesheje agaciro.
Ati “Kwihangana kwacu, kuboneka kwacu, imbaraga zacu n’ubudacogora mu gushakira amahoro Abanye-Congo binyuze mu biganiro bigira aho bigarukira. Ni igihe cyo kumva ko, kubera ibibazo byinshi biterwa na Leta ya Kinshasa, AFC/M23 yafashe inshingano yo gutabara igihugu.”
Uyu muyobozi yavuze ko uko iminsi ishira, AFC/M23 irushaho kumva ko kubohora igihugu binyuze mu nzira ziteganywa n’Itegeko Nshinga ari ngombwa, kuko Abanye-Congo badakwiye gutegereza ko abanyamahanga babibakorera.

AFC/M23 yatangaje ko Leta ya RDC yahisemo intambara, bityo ko yiteguye kwirwanaho no kurwanirira abasivili
