Espagne: Umukecuru wateje imyigaragambyo nyuma yo gusohorwa mu nzu yapfuye
Ishyirahamwe ry’abakodesha amazu i Madrid ryatangaje ko, umukecuru w’imyaka 87, wirukanwe mu rugo rwe aho yari atuyemo imyaka irenga 70 bigateza imyigaragambyo ikomeye muri Espagne, yapfuye kuri uyu wa Gatatu ushize.
Ku itariki ya 23 Nzeri, Maricarmen Abascal yirukanwe mu rugo rwe ku gahato, asohorwa aryamye ku kabati, kubera ko atishyuye ubukode.
Se yari yarakodesheje iyo nzu kuva mu 1956. Urbagest yaje kugura iyi nzu mu 2018, irangije izamura ubukode buva kuri 500€ bugera ku 2.650€ ku kwezi.
Nyuma yaho, isosiyete yemeye kugabanyaho amayero 1.650 anamererwa gusubira mu nzu. Icyakora, Abascal ntiyashoboye gushyira umukono ku bukode kubera ko yari mu bitaro.
Icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana nk’uko inkuru dukesha BBC ivuga.
Urupfu rwe rwatangajwe mu gihe abantu ibihumbi n’ibihumbi bari bateraniye i Puerta del Sol i Madrid, basaba kugabanya ibiciro by’amazu.
Abigaragambyaga bacanye buji, bamara umunota umwe bacecetse, hanyuma bajya ku nteko ishinga amategeko, batangaza ko batazongera kwihanganira na rimwe kwirukanwa mu nzu.
Ibi byabaye byateje impaka muri politiki. Minisitiri w’Intebe, Pedro Sánchez, yatangaje ko amatora azaba ku itariki ya 29 Ugushyingo, mbere y’igihe yari kuzabera, nyuma y’uko inteko ishinga amategeko yanze umushinga w’itegeko rigamije gukemura ikibazo cy’amacumbi.
