FDLR yatwitse inzu n’isoko muri Kalehe
AFC/M23 yatangaje ko ihuriro ry’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ryagabye ibitero muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ritwika inzu z’abaturage n’isoko.
Mu butumwa bwashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 7 Ukwakira 2026, yavuze ko guhera Saa Kumi n’igice ihuriro ry’ingabo za Leta ryagabye ibitero muri Shanje no mu nkengero zaho.
Kanyuka yavuze ko muri ibi bitero “inzu nyinshi z’abasivili zatwitswe, ndetse n’isoko ry’aho, bikomeza kuvutsa abaturage imitungo yabo, imibereho n’ahantu bakoreraga ubucuruzi.”
AFC/M23 yatangaje ko andi makuru arambuye ku byangijwe n’abashobora kuba bahasize ubuzima azatangwa nyuma.
Kanyuka kandi yavuze ko kuva Saa Moya z’umugoroba wo ku wa 6 Ukwakira, kugeza ku wa 7 Ukwakira, ibitero by’indege zitagira abapilote byakomeje kugabwa muri Rugezi n’ahakikije Minembwe.
Yavuze ko ibyo bikorwa byabaye mu gihe intumwa z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) zari i Goma mu rwego rwo gukemura amakimbirane binyuze mu nzira za politiki.
Ati “Ibi bitero bikomeje mu gihe izi ntumwa zihari bigaragaza uburemere bw’iki kibazo.”
AFC/M23 yatangaje ko gukomeza kurinda abasivili ari cyo kintu cy’ingenzi, inavuga ko ingabo zayo zikomeje kuba maso kugira ngo zirinde abaturage, mu buryo bwa kinyamwuga.

FDLR n’imitwe bikorana byatwitse isoko muri Kalehe, rirakongoka
