Kenya: Abanyeshuri umunani bafunzwe bazira gutwika no kwica bagenzi babo 16
Polisi ya Kenya yatangaje ko yataye muri yombi abanyeshuri 8 biga ku ishuri rya Utumishi Girls Academy, bakurikiranyweho uruhare mu nkongi yโumuriro yibasiye iki kigo, ihitana bagenzi babo 16.
Iyi nkongi yibasiye iri shuri riri mu gace ka Gilgil gaherereye muri kilometero 120 uvuye mu Murwa Mukuru Nairobi, ku wa 28 Gicurasi 2026.
Yibasiye inyubako abanyeshuri baryamamo, hapfa 16, abandi barenga 70 barakomereka.
Iperereza ryโibanze ryakozwe na polisi ryagaragaje ko iyi nkongi ishobora kuba yaraturutse ku banyeshuri batwitse ikigo cyabo ku bushake, umunani bahita batabwa muri yombi.
Kugira ngo aba banyeshuri bafatwe hagendewe ku makuru yagaragajwe na CCTV camera, ubuhamya bwโabandi banyeshuri ndetse nโabakozi baryo.

Iyi nzu yahiye niyo abanyeshuri bararagamo
