AmakuruPolitiki

Protais Mpiranya washakishwaga ngo aryozwe ibyaha bya Jenoside yapfuye 2006

Protais Mpiranya washakishwaga n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) byemejwe ko yapfuye tariki 5 Ukwakira 2006 i Harare muri Zimbabwe.

Mpiranya yari uwa nyuma ku isonga ry’abashakishwaga bari barakorewe impapuro z’ibirego n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Umushinjacyaha mukuru wa IRMCT Serge Brammertz yagize ati “Kumenya amakuru nyakuri y’uwashakishwaga wa nyuma ukomeye -Protais Mpiranya- ni intambwe ikomeye mu bikorwa byacu byo gukomeza guharanira ubutabera ku bahohotewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Ku bahitanywe n’ibyaha bye, Mpiranya yari uwashakishwaga wari uteye ubwoba kandi wari uzwi nk’uwayoboye umutwe wari ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu mu gihe cya Jenoside ndetse na nyuma ya Jenoside akaba yarabaye mubuyobozi bw’umutwe wa FDLR. Kwemeza urupfu rwe bitanga ihumure n’ubumenyi bw’uko adashobora kwongera guteza izindi ngaruka.”

Yunzemo ati “Ibyavuye muri iri perereza kandi birahamya uburyo Umuryango w’Abibumbye ukomeje kudacogora mu gushakisha abakorewe impapuro z’ibirego zirebana n’ibyaha bikomeye cyane. Mu myaka hafi mirongo itatu Jenoside ibaye, ibiro byanjye bikomeje gushakisha abatorotse ubutabera batarafatwa no gukurikirana imanza zacu zisigaye, nk’urubanza rwa Felicien Kabuga, ari nako dufatanya n’inzego z’ubushinjacyaha z’u Rwanda n’ahandi.

Ndashaka gushimira abafatanyabikorwa bacu ku ruhare runini bagize. Leta y’u Rwanda ikomeje kuba kw’isonga mubadushigikiye kandi yagize uruhare rukomeye muri iri perereza. Abashinzwe umutekano n’abashinjacyaha kuva mu bihugu nk’u Bubiligi, Ubufaransa, u Buholandi, Espagne, u Bwongereza, Amerika, Zimbabwe n’ahandi batanze ubufasha. Ibiro byanjye kandi birifuza gushimira by’umwihariko umusanzu w’ ibimenyetso bishingiye ku bumenyi byatanzwe n’ikigo cyo mu Buholande gishinzwe ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Netherlands Forensic Institute), akaba ari cyo cyakoze isuzuma rya DNA ku bisigazwa bya Mpiranya.”

Nk’uwari ukuriye umutwe wari ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu, Mpiranya yakorewe impapuro z’ibirego na ICTR muri 2000, zinashyirwa mu ruhame muri uwo mwaka.

Yashinjwaga ibirego umunani bya Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’ intambara. By’umwihariko, yashinjwaga kuba yaragize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe abayobozi bakuru batari intagondwa igihe Jenoside yatangiraga barimo Minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana, Perezida w’urukiko rurinda ubusugire bw’itegekonshinga, Minisitiri w’ubuhinzi na minisitiri w’itangazamakuru. Yashinjwaga kandi ubwicanyi bw’abasirikare icumi b’Ababiligi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihe.

Nyuma yo gutangaza ibirego bya ICTR bimushinja, Mpiranya yahungiye muri Zimbabwe mu mpera z’umwaka wa 2002, ari na ho yabaga kugeza apfuye. Kuba Mpiranya yari ahari muri Zimbabwe, n’urupfu rwe rwabaye nyuma, byahishwe nkana n’umuryango we ndetse na bagenzi be kugeza ubu. Mushobora gusanga incamake y’ibisubizo by’iperereza ryakozwe n’ibiro by’umushinjacyaha wa IRMCT, rigaragaza ibintu byinshi by’ingenzi, kumugereka.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *