Mukandekezi Christine, umubyeyi wa Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017, yavuganye ikiniga, asaba Madamu Jeannette Kagame kumufasha umwana we agafungurwa.

Mu kiganiro yagiranye n’ IMENA kuri uyu wa Mbere tariki 9 Gicurasi 2022, uyu mubyeyi yavuze ko umukobwa we Iradukunda yavuye mu rugo ‘ejo agiye gusenga’, hashize umwanya arabahamagara ababwira ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rumuhamagaye kuri telefoni.

Uyu mubyeyi avuga ko bakomeje gutegereza ko umwana ataha baraheba, ndetse bakomeza guhamagara kuri telefoni ‘ntiyitaba’.

Yavuze ko bigeze mu masaha y’ijoro yahagurutse ajya kuri RIB kubaza. Ati “Nagiye kuri RIB mpageze barambaza. Twari turi kumwe n’abandi nabo bafite abana bari bahamagawe [nabo bari aba Miss Rwanda]. Ndagije barambaza bati ‘wowe uje kureba nde’? Mvuga ngo nje kureba umwana wanjye. Ngo yitwa nde?. Ndababwira yitwa Iradukunda Elsa.”

Uyu mubyeyi yavuze ko RIB nta kintu yamubwiye bigera hafi saa tatu z’ijoro, hashize akanya barongera bamubaza uwo aje kureba, avuga ko ari umukobwa we aje kureba. Ngo hashize akanya bamubwira ngo “Elsa turamugumanye”.

Avuga ko batamubwiye icyo Iradukunda Elsa bamufungiye. Yavuze ko atari ubwa mbere Iradukunda Elsa yari ahamagawe na RIB, ariko ko atari azi ibyo bamubazaga. 

Uyu mubyeyi yari afite inyandiko za bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda z’ubuhamya batanze bw’ibyo bakorewe n’ibyo batakorewe muri Miss Rwanda. 

Avuga ko mu nyandiko afite, Iradukunda Elsa avugamo ko nta hohoterwa yakorewe na Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid.

Uyu mubyeyi yabajijwe ku bimaze iminsi bivugwa ko umukobwa we Iradukunda Elsa atwite, asubiza ko ayo makuru nabo bayumvise nk’uko abandi bayumvise. Ati “Natwe twayumvishije nk’uko namwe mwayumvishije.”

Mukandekezi yahakanye ko umukobwa we atwite. Uyu mubyeyi yavuze ko icyo yifuza ari uko ‘ababyeyi bagenzi be’ n’abandi, bakumva agahinda afite ko kuba umwana we afunzwe.

Avuga ko umwana we amaze kuvugwaho byinshi bica intege umutima, atabaza Madamu Jeannette Kagame.

Ati “Icyo nifuza, nifuza ko mbibwiye ababyeyi bose bazi akababaro k’umubyeyi ku mwana we ufunzwe [….] umuntu atabizi, ababyeyi bose babyumve bansabire na Nyakubahwa Jeannette Kagame amfashe andebera umwana pe. Kuko birababaje cyane. Umwana kubeshyerwa ngo aratwite, mu itangazamakuru bikavugwa ahantu hose…;

Ngo amfashe arebe ukuntu arengera uriya mukobwa akamubohora, umukobwa wanjye ni umwana w’umunyarwandakazi, ni umwana ukora ibikorwa byo guteza imbere abanyarwanda. Ni umwana yitangira Igihugu…”

Uyu mubyeyi yasutse amarira, avuga ko yibaza uko umwana we abayeho aho afungiye. Avuga ko uko yagiye gusenga yambaye ikanzu ari na ko acyambaye aho afungiye.

Yavuze ko atemeranya n’ibivugwa ko irushanwa rya Miss Rwanda rituma bamwe mu baryitabira bararuka. Avuga ko iri rushanwa rifite byinshi ryahinduye mu buzima bw’uyu mukobwa we. 

Miss Iradukunda Elsa yafunzwe ku Cyumweru akekwaho icyaha cyo “kubangamira iperereza” ku birego bishinjwa Dieudonné Ishimwe 

Umubyeyi wa Iradukunda Elsa yasabye Madamu Jeannette Kagame kumufasha umwana we agafungurwa

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *