Abapolisi b’u Rwanda muri Sudani y’Epfo batangiye gupimwa covid-19

Ni igikorwa cyatangiriye ahitwa Malakal, basuzuma abapolisi 239 bari yo.
Gupima abapolisi b’u Rwanda muri kariya gace bitangijwe nyuma y’uko tariki ya 02 Kamena, 2020 umupolisikazi w’u Rwanda wari muri kariya gace witwa PC Mbabazi Enid ahitanywe na COVID-19.
Yabaye umuntu wa kabiri wishwe na kiriya cyorezo mu Rwanda kugeza ubu.
Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi bari i Malakal, Senior Superintendent of Police (SSP) Fabien Musinguzi yavuze ko n’ubwo bakiri mu kababaro ka mugenzi wabo bakomeje gushyira mu bikorwa inshingano zabo zo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abapolisi benshi bagiye gufasha mu kugarura no kubungabunga amahoro mu bihugu hiryo no hino ku isi.
Mbabazi Enid yapfuye afite imyaka 24. Yari umupolisikazi w’ipeti ribanza muri polisi y’u Rwanda rya ‘police constable(PC)’ wagiye mu cyiciro giheruka gusimbura icyiciro cy’abapolisi bacyuye igihe cyabo mu butumwa i Malakal muri Sudani y’epfo.
RNP
