Abanyamuryango ba F.M.P ,barishimira ibyo bagezeho mu imurikabikorwa ryabahurije hamwe
Etienne Hagumimana Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa mu muryango F.M.P (Fedaration de Mouvement Populaire) ukaba ari uhuriro ry’imiryango iharanira guteza imbere rubanda , kuri ubu ihuje imiryango ine ishamikiye kuri Kiliziya Gatolika ariyo: Umuryango w’urubyiruko w’abakirisitu babakozi , abakobwa ndetse n’abahungu , Umuryango uhuza abakuze ,n’abagize umuryango w’abasaveri iyi miryango ikaba ikorera mu gihugu hose.

Ubusanzwe uyu muryango F.M.P mu inshingano zawo harimo gukurikirana abanyamuryango no kubashyira mu makoperative , hakiyongeraho kubahugura mu myuga itandukanye ijyanye na gahunda ya Leta mu rwego rwo kubafasha kwihangira imirimo , barangiza bagahabwa ibikoresho bibafasha gushyira mu ngiro ibyo bigishijwe.
Mu mahugurwa atangwa hari ibijyanye n’ubuhinzi ndetse n’ubworozi , akaba atangirwa mu kigo giherereye mu Akerere ka Gasabo , Umurenge wa Ndera ,Akagari ka Bwiza,Umudugudu wa Agasharu , aho abagenerwabikrwa bigishwa guhinga kijyamberere hakoreshejwe umwihariko w’ifumbire y’imborera bagahabwa imbuto z’indobanure , n’amatungo abafasha kubona ifumbire , hagamijwe gushyira ku isoko ibiribwa bifite umwimerere.
Zimwe mu mbogamizi abanyamuryango ba F.M.P bagihura nazo harimo kuba batoroherezwa mu kubona inguzanyo mu mabanki , kugirango babashe kuzamura ubushobozi , bitewe n’ko baba basabwa ingwate badafite , ikindi ugasanga urubyiruko rutabasha kwihanganira gutegereza inyungu z’igihe kirekire, rugahitamo gutandukira ibyo rwatangiye kandi rwigishijwe.
Muzindi mbogamizi harimo kuba amikoro y’uyu muryango akiri macye ugereranije n’umubare wabifuza guhabwa amahugurwa , ibi bigatuma hahugurwa bacye.
Habyarimana Emmanuel ushinzwe ubuhinzi mu kigo cya F.M.P , aho gikorera mu Akerere ka Gasabo , Umurenge wa Ndera ,Akagari ka Bwiza,Umudugudu wa Agasharu , yagaragaje ko mu by bakora byose bashishikajwe no kumenyekanisha ibihingwa bishya bitaramenyerwa m’ u Rwanda ,bimwe muribyo hakaza nk’ibigori biribwa nk’imboga(salade) , ihaza bikrwamo ibisuguti n’ibindi.
Aha Habyarimana Emmanuel akaba yaboneyeho gushimira F.M.P n’abandi baterankunga babo nka Solidalite Mondiale , badahwema kubaba hafi haba mu kubongerera ubumenyi , kubafasha gutunganya ibikorwa byabo no kubyongerera ubwiza , kugeza bigeze ku isoko , by’umwihariko guhabwa amahirwe yo kwitabira imurikabikorwa bikababera umwanya mwiza wo kuvumbura ibishya mu bizabafasha kunoza ibikorwa byabo , bakemeza ko ibi batari kubyigezaho bonyinye iyo badashyigikirwa.

Agaragaza zimwe mu mbogamizi bifuza ko zakemurwa harimo nko kubona imihanda iborohereza mu gukusanya umusaruro mu mirima , guhabwa icyangombwa cyo kubaka aho gukorera cyane ko ubuyobozi bubasaba kuva mugishanga ahasanzwe inyubako bakoreramo , no guhabwa icyangombwa kibemerera kohereza umusaruro wabo mu mahanga batabanje utabanje kunyuzwa mukindi kigo cy’ubucuruzi.
Mukarabiyo Sotella umwe mubagore bakora umwuga w’ubudozi , hifashishijwe imashini ziboha imipira n’ibindi bikozwe mu budodo , bakaba bibumbiye mu itsinda ryitwa Abahuje ubumwe rikorera mu Akarere ka Gicumbi Umurenge wa Rushaki , yishimira ibyo bamaze kugeraho babikesha F.M.P ,agahamya ko bamaze kugera kuri byinshi baratangiriye kuri bicye bari bafite , cyane ko batangiriye kumashini 2 bakaba bageze kuri 7 ndetse bakaba barushaho kugenda basangiza ubumenyi bafite abandi,aho bamaze guhugura abagera kuri 25.

Abagenerwabikorwa bose bagaruka kuruhare rukomeye rwa kiliziya nk’Umubyeyi wabafashije haba mu mahugurwa no guhabwa ibikoresho , bakaboneraho no gusaba ko yabahora hafi binyuze mu nama ibagira n’ibitekerezo bishya.


