Karongi : Uburobyi bw’amafi mu kiyaga cya Kivu bwakuye abana benshi mu ishuli

NYIRAMANA Angelique umuturage utuye muri uyu murenge wa Bwishyura we avuga ko ikibazo cy’abana bata amashuli ahanini giterwa n’ababyeyi babo batita kuburere bw’abana babo umunsi ku kuwundi, aha yagize ati ”Twebwe nk’ababyeyi duturiye inkengero z’ikiya cya Kivu abana bava mu ishuli baraduhangayikishije kubera ko birirwa bakora ubusa aho kugana ishuli kugirango ejo hazaza nabo babashe kw’ibeshaho, akaba asaba ko ababyeyi bagenzi be bakwiye kw’ita kubana babo cyane cyane abahungu bakiri bato kuko nibo usanga biganje muri uyu mwuga w’uburobyi ”. Umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Karongi avuga ko impamvu zituma abana bata amashuri ari nyinshi ,ariko iy’ingenzi ni irari ryo gushaka amafaranga aho bahitamo kujya gukora uburobyi mu kiyaga cya Kivu. Coque huawei Icyo barimo gukora kugez’ubu ni ugukangurira aba bana kwiga kugirango bazabashe gukora neza ibyo bifuza bajijutse.
