The Ben, Timaya, Kizz Daniel na DJ Uncle Waffles bagiye guhurira muri ‘Giants of Africa’ i Kigali

Abahanzi b’amazina akomeye ku mugabane wa Afurika barimo The Ben, Kizz Daniel, Timaya na Uncle Waffles ndetse n’abandi barimo Kevin Kade, Ruti Joel, Boukuru na Sherri Silver batumiwe mu Iserukiramuco ‘Giants of Africa’ rizabera i Kigali ku nshuro ya kabiri.

Iri Serukiramuco byitezwe ko rizataramamo aba bahanzi rizabera muri BK Arena, rizatangirira i Kigali ku wa 27 Nyakanga 2025 risozwe ku wa 2 Kanama 2025.

Ni ubwa kabiri iri serukiramuco rigiye kubera i Kigali cyane ko ryaherukaga kuhabera mu 2023, icyo gihe rikaba ryaritabiriwe n’abahanzi barimo Davido, Tiwa Savage, Tyla na Bruce Melodie.

Umuryango wa Giants of Africa usanzwe ufasha urubyiruko rwa Afurika gukuza impano mu mukino wa Basketball, watekerejwe na Masai Ujiri, Umunya-Nigeria uyobora Toronto Raptors yo muri NBA, nyuma yo kubona ko Abanyafurika badahabwa amahirwe n’amakipe akomeye kubera kutagira ibikorwaremezo bituma berekana impano zabo.

Ubwo iri serukiramuco riheruka kuba ryari ryahujwe no kwizihiza imyaka 20 uyu muryango umaze ushinzwe, aho ryitabiriwe n’urubyiruko rurenga 250 rwari rwaturutse mu bihugu 16 byo ku Mugabane wa Afurika birimo Sénégal, Mali, Nigeria, Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo, Uganda, u Rwanda, Tanzania, Kenya na Somalia.

Byitezwe ko muri uyu mwaka uyu hazitabira urubyiruko 320 ruzaturuka mu bihugu 20.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *