Ikirwa Dayimoni giherereye mu gihugu cy’ Ubugande mu kiyaga cya Victoria.
Iki Kirwa cyikaba gituyeho abana barenga ijana b’igitsina gabo gusa kuko abagore batemerewe ku gikandagiraho.
“Musambwa Island”, aribyo bishatse kuvuga ngo Ikirwa Dayimoni, ni hantu hakiri umuco, imiziririzo, gakondo, n’indi myemerere ya kera, aho usanga buri kintu kihatuye cyose gifite ubuzima bagiha agaciro, ibyo maze bigatuma ubwoko bumwe na bumwe bw’inyamatswa yewe n’ibimera bitagipfa kuboneka henshi, ubisanga hano kuriki Kirwa.
Umukambwe utuye kuri kino Kirwa ufite imyaka isaga ijana n’umwe (101 years) muzehe Katongore Emmanuel, ubwe yivugira ko yageze hano ku Kirwa mu 1958. akamoze avuga kandi ko mbere hano abantu bahazaga baje gushaka ubuhungiro abndi bakaza kwihisha mu guhe babaga bari guhigwa na leta.
Muzehe Emmanuel Katongore akomeza avuga ko hari ibintu bibujijwe kugera hano ku Kirwa, Urugero nka Igitsina Gore ntago cyemerewe gukangira hano, Intama, Uruhu rw’amatungo ndetse n’ibindi.
Kuri Iki Kirwa kandi niho honyine muri Afurika Inyoni zizwi kw’izina ry’ inkowe (Grey Headed Gull) zarikira amagi kurusha menshi kurusha ahandi, hakaba hari n’izindi zisangwa ku mazi kenshi harimo inyange (Little Egret), …
Bivugwa ko kuri kino Kirwa Habarizwa inzoka zirenga ibihumbi bitanu (5000 snakes) zifite ubumara bw’inkazi ariko igitangaje nuko nawe zisagarira nkuko nabo batazisagarira.
By: Bertrand Munyazikwiye

Leave a Reply