Abafite inganda zisya kawunga barasaba leta kubafasha kugera ku isoko ryagutse.
Mu Rwanda abafite inganda zitunganya umusaruro w’ibigori bakawubyazamo ifu ya kawunga , barataka igihombo batewe n’ibihe bitoroshye u Rwanda rurimo ndetse n’Isi muri rusange , kubera ingaruka zakuruwe n’icyorezo cya Covid-19 , aho kugera ku masoko yambukiranya imipaka bitaboroheye , nyamara ariho bakuraga abaguzi bityo ubucuruzi bw’ibyo bakora bukihuta bakabasha kwiteza imbere , n’ubukungu bw’igihugu muri rusange bukazamuka.
Murwanashyaka John ufite uruganda rwitwa JYMRS , ruherereye mu Akarere ka Gasabo Umurenge wa Jabana rutunganya umusaruro w’ibigori ugakorwamo kawunga nziza cyane izwi nka ISONGA hamwe na IJWI RYIZA , avuga ko mu gihe cy’imyaka igera kuri ine amaze akora uyu mwuga asanga harimo byinshi byiza leta yabafashije kugeraho , n’ubwo na zimwe mu mbogamizi zitabura cyane nko kubasha kugera kubakiliya muri ibi bihe Isi yibasiwe n’icyorezo cya Covid -19 , hakiyongeraho no kuba amikoro kuri benshi ntayo kubera ubukungu bwaguye bigateza ubukene , aha akavuga ko ibiciro by’ibyo bakora byaguye cyane ndetse amahirwe yo kuba bitakwangirikira mu bubiko , akaba ari hasi cyane.
Yagize ati “ Muri iki gihe cya Covid-19 , biragoye kuko gucuruza biraduhenda ntitubashe kugera ku masoko uko tubyifuza , kandi n’abakiliya badusanga ngo bagere kubyo bagura bikabahenda nabo ubwabo. Akenshi twebwe twagurishaga mugihugu cyabaturanyi cya Congo , ariko ubu imipaka irafunze n’ibicuruzwa ntibitambuka , bivuze ko haba k’uruhande rw’abakongomani ndetse natwe I wacu hari ikibazo ari nayo mpamvu twifuza gukorerwa ubuvugizi , zimwe mu ngamba zafashwe zikoroshywa ubucuruzi dukora bukagera ku ntego ”.
Yongeyeho ko no muzindi mbogamizi ziterwa no kubura isoko , ari uko byagize ingaruka ku bakozi bari basanzwe bakora muburyo bwa nyakabyizi , aho byabaviriyemo kuba bahagarikiwe imirimo , ibi bikaba byarabaye intandaro yo guhura n’ubukene kuko mubyo bakora ariho aba bakozi bakuraga amaramuko bakabasha gutunga imiryango yabo.
Ubusabe bwabo babushingira cyane kukuba leta z’ibihugu zarashyizeho gahunda yo gufunga imipaka , aho urujya n’uruza rwahagaritswe mu rwego rwo kwirinda ko habaho ikwirakwiza ry’icyorezo cya Corona-virusi.
Nkuko bitangazwa n’aba bacuruzi , bahamya ko umusaruro w’ibigori wabaye mwinshi mu gihugu kuburyo buhagije , ibintu bishimira bakanashimira leta kuba yarashyize imbaraga mu kuzamura urwego rw’ubuhinzi , gusa bakagaragaza impungenge z’uko ubwinshi bw’umusaruro wabonetse ugereranije n’isoko ry’imbere mu gihugu , baramutse batagobotswe n’inzego bireba ngo ziborohereze kugera kumasoko bahoranye mbere ya Covid-19 , byazabakururira ibihombo bikabije ndetse n’umusaruro w’ibyo bahumitse mu bubiko ukahangirikira.
N’ubwo ari uku bimeze ariko , aba bacuruzi barasaba leta ko yakora ibishoboka byose mukoborohereza ko ibicuruzwa byabo byafashwa kwambukiranya imipaka cyane cyane mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , ahari hasanzwe habarizwa isoko ryagutse kubicuruzwa byabo.
Aba bacuruzi bavuga ko mbere y’uko imipaka ifungwa binjizaga ibicuruzwa byabo k’ubwinshi muri Congo , haba ku isoko ryo mu mujyi wa Bukavu winjiriye kumupaka wa Rusizi uhuza ibihugu byombi , ndetse n’iryo mu mujyi wa Goma unyuze kumupaka wa Rubavu nawo uhuza ibihugu byombi.
Mubyo aba bacuruzi bashingiraho basaba leta kubafasha kugirango ibicuruzwa byabo bibashe kugera ku isoko kabone n’ubwo imipala yaba itarongera kuba nyabagendwa nka mbere , ngo ni uko hari abandi bacuruzi bava mu bihugu bikikije u Rwanda babasha kunyuza ibicuruzwa byabo mu Rwanda bikambukiranya umupaka kuko biba byaje muburyo bwa Transit , ibintu babona nko kwiharira isoko cyangwa kubatwara amahirwe bari bafite , aha nabo bagasanga leta ibafashije babasha kugera kuri y’amasoko bari basanzwe babonamo abaguzi benshi.
Marie Claire Umuhoza uhagarariye ihuriro AMIRWA ry’abafite inganda zitunganya umusaruro w’ibigoli ugakorwamo ifu ya kawunga , avuga ko izi mpungenge zigaragazwa n’abacuruzi ari ikibazo kizwi , kandi ko k’ubufatanye n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF , harimo gukorwa ubuvugizi k’uburyo mu gihe cya vuba hari icyizere ko ibintu byasubira mu buryo kugera ku masoko bikaborohera.