Kicukiro:Abaturage ntibarasobanukirwa akamaro k’uturima tw’igikoni
Umuyobozi wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Akarere ka Kicukiro Umujyi wa Kigali , Mukantwari Stephania , asanga kuba hari ahakigaragara ikibazo kijyanye n’ingaruka ziterwa n’imirire mibi , ari uko abaturage batarasobanukirwa neza akamaro ko gutegura uturima tw’igikoni nk’imwe mu mbarutso ishobora gufasha guhangana n’iki kibazo burundu , ibi kuri we akabibonamo nk’umukoro umuntu wese agomba gufata nk’umuhigo , hagamijwe gufasha guhindura iyi myumvire.
Mukantwari Stephania yatangarije Ikinyamakuru Imena agira ati:” Abantu bacyeka ko kurya inyama aribyo by’ingenzi kandi nyamara ibyo ntacyo bimarira umubiri , ninayo mpamvu twiyemeje kujyenda urugo k’urundi turukangurira kurya indyo yuzuye haba mu bakiri bato ndetse n’abakuze kandi tunabereka uburyo bakwiye kubaka akarima k’igikoni karimo imboga n’ibindi byubaka umubiri”.
Yanongeye ho ko igwingira ryibasira buri wese kubera ko har’igihe umwana bamugaburira nabi bityo bigatuma azamuka nabi , aho usanga n’umugore amara kubyara yabura indyo yuzuye nawe agahita arwara bwaki , ibyo nabyo tubibara nk’igwingira , ariko leta irigukangurira abaturage m’uguhinga uturima tw’igikoni .
Mukeshimana Yvonne ni umuturage utuye mu Umurenge wa Masaka , yatangarije Itangazamakuru ko abafasha myumvire babageraho mungo babigisha ibijyanye n’igwingira, aho yagize ati:” Ndi umubyeyi w’abana 7 , umukuru afite imyaka 20 , umuto afite imyaka 4, ariko kubijyanye n’igwingira ntabyo narinzi nabyumvishe ubu abajyanama bubuzima baje m’urugo bambwirako umwana wanjye ari mu mutuku ”.
Mukeshimana Yvonne yongeye ho ko gahunda za leta atangiye kuzitabira agana mu mugoroba w’ababyeyi , ko byamugiriye akamaro guhura n’abandi baka mu gira inama , ndetse ubu bakaba baramwubakiye akarima k’igikoni kuko ntabushobozi yarafite bwo kukubaka , akaba ashimira abaturage bamubaye hafi.
Murwanashyaka Claude ni Umukuru w’Umudugudu wa Biryogo , yagaragaje impungenge bahura nazo m’ugukangurira abaturage gahunda ya leta yo kurwanya imirire mibi , aho agira ati:”Kubaka uturima tw’igikoni bumvako bitabareba ari uruhare rwa leta ikwiye kububakira”.
Yanagarutse ku batangiye kubaka uturima tw’igikoni ko bagiye kubakurikirana bakaberecyera n’uko batwitaho bakabasha kubona umusaruro ushobora kubafasha kwihaza kubijyanye no kubona indyo yuzuye.