Start Your Day with Incredible News That Matters.

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit. Donec congue lorem ut volutpat efficitur. Fusce justo magna, condimentum nec elementum sed, sollicitudin vitae enim. Vivamus sit amet metus porttitor, rhoncus nibh et, venenatis turpis. Etiam lobortis semper ante, quis luctus lacus tincidunt vel.

  • U Rwanda rwatangiye kwimura imiryango 40.000 yari ituye mu buryo butemewe

    Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Imiturire, RHA, yatangaje ko imiryango irenga ibihumbi 41 igiye kwimurirwa ahujuje ibisabwa hari n’ibikorwaremezo nk’amashanyarazi, amazi imihanda n’ibindi nkenerwa. Muri iyi miryango harimo irenga ibihumbi 32 ubu ituye mu buryo butatanye mu bice by’ibyaro, imiryango 3.436 ituye mu mu bice by’imijyi ariko mu buryo budakurikije imiturire iboneye n’imiryango 6.089 ituye…

  • Brig Gen Ronald Rwivanga yatangiye kuyobora EASF

    Brig Gen Ronald Rwivanga yatangiye ku mugaragaro inshingano zo kuyobora umutwe wa Eastern Africa Standby Force (EASF), asimbuye Brig Gen Paul Kahuria Njema wari umaze imyaka itatu kuri uwo mwanya. Uyu muhango wo guhererekanya ububasha wabaye nyuma y’uko Brig Gen Njema asoje manda ye nk’Umuyobozi wa EASF, umwe mu mitwe ihuriweho n’ibihugu byo mu…

  • Wizkid yaciye agahigo kuri Spotify

    Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Wizkid yanditse amateka yo kuba Umunyafurika wa mbere ufite ibihangano byumviswe inshuro nyinshi ku rubuga rwa Spotify, kurusha abandi. Amakuru yashyizwe hanze agaragaza ko ibihangano bya Wizkid byumviswe inshuro miliyari 11 kuri Spotify. Inshuro ibihangano by’umuntu byumviswe kuri Spotify zibarwa imwe ku yindi buri uko indirimbo runaka yumviswe byibuze amasegonda 30 kuri…

  • Perezida Kagame yashyikirijwe raporo yinjiza u Rwanda mu cyiciro gishya kiganisha ku ngufu za nucléaire

    Perezida Kagame yashyikirijwe raporo yakozwe n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nucléaire, ikubiyemo ibyavuye mu isesengura ry’icyiciro cya mbere ku bijyanye n’ibisabwa kugira ngo mu Rwanda hashyirwe ibikorwaremezo bibyaza umusaruro ingufu za nucléaire. Ni raporo ikomeye kuko icyiciro cya mbere cyakozwe, cyerekana ko ubu u Rwanda rushobora kwinjira mu cyiciro cya kabiri kijyanye n’ibiganiro n’abafatanyabikorwa…

  • Kenya: Polisi yafunze abarenga 110 bari mu myigaragambyo

    Polisi ya Kenya yatangaje ko yataye muri yombi abantu 118 bakoze ibyaha birimo ubujura, bitwikiriye imyigaragambyo yatangiye tariki ya 18 Gicurasi 2026, igamije kwamagana izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli. Iyi myigaragambyo yatangiye mu gitondo ituje ariko byageze aho abiganjemo urubyiruko bahangana n’abapolisi bari bagiye kuyikumira, bangiza ibikorwaremezo, basahura amaduka, banabuza ibinyabiziga kunyura mu…

  • Ubu ni uburyo bwo gukura imishinga mu mpapuro -Perezida Samia Suluhu mu nama yiga ibya Nikeleyeri

    Perezida wa Tanzaniya Samia Suluhu Hassan asanga inama Nyafurika yiga ku iterambere cya Nikeleyeri ije gufasha umugabane gukura imishinga mu mpapuro ikajya mu bikorwa. Yabivugiye i Kigali aho yitabiriye inama yiga ku bijyanye n’ingufu za Nikeleyeri (NEISA 2026) aho asanga impunduka mu iterambere ry’ubukungu bwa Afurika zishingiye cyane ku ngufu. Impamvu ngo ni uko…