-
Ambasaderi Urujeni yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Vatican
Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Liechtenstein, Slovenia no mu miryango mpuzamahanga ikorera i Genève, Urujeni Manzi Bakuramutsa, yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda i Vatican. Izi kopi yazishyikirije Umunyamabanga wa Leta ya Vatican ushinzwe ububanyi n’amahanga ndetse n’imiryango mpuzamahanga, Musenyeri Paul Richard Gallagher, ku wa 20 Gicurasi 2026. Mu ntangiriro z’icyumweru, Ambasaderi Bakuramutsa…
-
Kenya: Abana b’ingimbi n’abangavu bakoze imibonano mpuzabitsina ku bwumvikane bakomorewe
Urukiko Rukuru rwa Nairobi muri Kenya, kuwa Gatatu rwategetse ko ingingo zimwe z’itegeko rihana ibyaha by’imibonano mpuzabitsina zitagomba gukora ku bana (teens/ adolescents) b’imyaka yegeranye bakoze imibonano mpuzabitsina ku bwumvikane bwabo. Ni icyemezo impirimbanyi ziteze ko kigiye kugena bushya uko iki gihugu gifata ibibazo by’imyifatire n’imibanire mu ngimbi n’abangavu bataruzuza imyaka y’ubukure. Uru rubanza…
-
Urukiko rwa Loni rwanze kwimurira Musema Alfred muri gereza y’i La Haye
Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwanze ubusabe bw’Umunyarwanda Musema Alfred bwo kuvanwa muri gereza yo muri Bénin, akimurirwa mu y’i La Haye mu Buholandi. Musema w’imyaka 76 y’amavuko yafatiwe mu Busuwisi tariki ya 11 Gashyantare 1995 ubwo yashakishwaga kugira ngo akurikiranweho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Perefegitura ya…
-
Ebola: Les Léopards ya DR Congo yabujijwe guca i Kinshasa mbere yo kujya muri US gukina igikombe cy’isi
Gahunda z’ikipe y’igihugu ya DR Congo zahungabanyijwe n’icyiza cya Ebola Bundibujyo kibasiye iki gihugu mu myiteguro ya nyuma irimo mbere yo kujya mu gikombe cy’isi kizatangira mu kwezi gutaha, aho izakinira muri Amerika. Abakinnyi ba Les Leopards bagombaga guhurira i Kinshasa ku cyumweru tariki 25 z’uku kwezi, maze mu muhango ukomeye kuri stade ya…
-
Raúl Castro wayoboye Cuba arashinjwa na Amerika kuyihanurira indege
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ibirego bikomeye bishinja uwahoze ayobora Cuba, Raúl Castro, uruhare mu ihanurwa ry’indege ebyiri z’abasivili byabaye mu mwaka wa 1996, ibintu byongeye gukaza umwuka mubi hagati ya Washington na Havana. Ibi byatangajwe n’Urwego rw’Ubutabera rwa Amerika (DOJ), rwasohoye dosiye y’ibirego bishinja Castro w’imyaka 94 icyaha cyo kwica no kugambanira…
-
Urukingo rwa Ebola rushobora kuboneka mu mezi icyenda- OMS
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje ko bishobora gutwara amezi icyenda kugira ngo urukingo rwa virusi ya Ebola izwi nka Bundibugyo ruboneke. Ibi byatangajwe ku wa 20 Gicurasi 2026, n’Umujyanama muri OMS, Dr. Vasee Moorthy. Yavuze ko hari inkingo ebyiri bari kugerageza zo kurwanya icyorezo iyi virusi ya Ebola. Umuntu wa mbere…

