-
Perezida Ruto abona kutakira Abanyamerika bakekwaho Ebola byaba ari ubugome
Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto, yavuze ko ubutegetsi bwe bwafashe icyemezo gikwiye cyo kwemerera Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushyira mu gihugu cye ikigo kizajya cyakira Abanyamerika bakekwaho icyorezo cya Ebola. Ibi yabitangaje ku wa 4 Kamena 2026 ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku munsi wa mbere w’uruzinduko ari kugirira muri Afurika y’Epfo. Amerika…
-
Amerika yafatiye ibihano Perezida wa Cuba n’umuryango we
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zafatiye ibihano by’ubukungu Perezida wa Cuba, Miguel Díaz-Canel n’abo mu muryango we ndetse n’abo mu muryango w’uwahoze ayobora iki gihugu, Fidele Castro. Bamwe mu bafatiwe ibihano harimo umwana ndetse n’umwuzukuru wa Raul Castro. Abandi bafatiwe ibihano harimo Perezida wa Cuba Miguel Díaz-Canel ndetse n’umwana w’umugore we, abakozi…
-
I Huye hafunguwe sitasiyo y’iteganyagihe yatwaye miliyari 5 Frw
Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo batashye ku mugaragaro sitasiyo ya mbere y’ikorabuhanga ryikoresha ifata ibipimo by’ikirere (Automatic Upper-Air Station), yuzuye itwaye asaga miliyari 5 Frw. Ni sitasiyo yatashywe ku wa 4 Kamena 2026, nyuma y’igihe imaze yubakwa mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Ngoma, mu Mudugudu wa Karubanda. Yubatswe binyuze…
-
Kigali:Ibishanga byatunganijwe biri hafi kuzura kurugero rwa 94% (Amafoto)
Mu gihe cya vuba biteganyijwe ko imirimo yo gutunganya ibishanga bitanu byo mu Mujyi wa Kigali izaba igeze ku musozo. Byitezweho gutanga umusanzu mu kurengera ibidukikije, kurwanya ibiza, gutanga umwuka mwiza ndetse n’ahantu ho kwidagadurira no kuruhukira. Ibi bishanga byitezweho guhindura isura y’Umujyi wa Kigali, birimo icya Gikondo kizaba gifite ubuso bwa 162 Ha,…
-
Nyagatare ku mwanya wa mbere mu turere dufite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’imihindagurikire y’ibihe.
Akarere ka Nyagatare kagaragajwe nk’akarere gafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda, nk’uko bigaragazwa n’ikorwa ry’isuzuma ry’Igipimo cy’Ubwiyongere bw’Intege nke ziterwa n’Imihindagurikire y’Ibihe (National Climate Change Vulnerability Index Assessment) ryashyizwe ahagaragara ku wa 3 Kamena na REMA. Iri suzuma ryakorewe ingo 2,568, ryashyize ku rutonde uturere twose 30 tw’u Rwanda hashingiwe ku…
-
Imikorere icyemangwa yatumye RDB ifunga hoteli enye zose
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwafunze by’agateganyo hoteli enye nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje ko zitujuje ibisabwa mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteri. Aya mahoteri yafunzwe arimo Century Park Hotel and Residences iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, Dove Luxury Hotel yo mu Karere ka Gicumbi, Highland Resort Ltd yo mu Karere ka Rulindo ndetse na Nengo Eden…

