-
Amerika yatabaye umupilote w’indege yayo yahanuriwe muri Iran
erezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Igisirikare cy’iki gihugu cyabashije gutabara umupilote w’indege y’intambara ya F-15E iherutse kuraswa na Iran. Iyi ndege ya Amerika yarashwe na Iran ku wa Gatanu tariki 3 Mata 2026. Umupilote wari uyitwaye yahise aburirwa irengero, ndetse Iran ishyiraho igihembo ku muturage wese uzamubona. Ingabo…
-
Ibiciro bya lisansi na mazutu mu Rwanda byiyongereye
Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yageze kuri 2303 Frw, aho yiyongereyeho 314 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yageze kuri 2205 Frw, bivuze ko yiyongereyeho 257 Frw. Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaherukaga guhindurwa ku wa 4 Werurwe 2026, aho litiro ya lisansi yari kuri 1.989 Frw,…
-
U Bushinwa bwanyonze Umufaransa azira gucuruza ibiyobyabwenge
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa, yatangaje ko Umufaransa w’imyaka 62 wari warakatiwe igihano cy’urupfu n’ubutabera bw’u Bushinwa kubera gucuruza ibiyobyabwenge, yishwe. U Bufaransa bwavuze ko uyu mugabo witwa Chan Thao Phoumy yishwe nyuma y’igihe bwari bumaze bugerageza guhagarika iki gikorwa kubera impamvu zitandukanye. Yahamijwe icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge mu 2010. Leta y’u Bufaransa yavugaga…
-
MINAGRI na ACES mu kuvugurura ubuhinzi hifashishijwe cold-chain
Leta y’u Rwanda ikomeje gufata ingamba zikomeye zigamije kuvugurura ubuhinzi no kongera agaciro ku musaruro w’abahinzi, aho Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye (MoU) n’Ikigo Nyafurika cy’Indashyikirwa mu gukonjesha no kubika umusaruro mu buryo burambye (Africa Centre of Excellence for Sustainable Cooling and Cold-Chain (ACES)). Aya masezerano agamije kuzamura no kongera…
-
Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame mu irahira rya Perezida Touadéra
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yageze i Bangui muri Centrafrique, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Faustin-Archange Touadéra watorewe gukomeza kuyobora igihugu mu matora yabaye mu mpera za 2025. Dr Nsengiyumva yageze muri Centrafrique mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Werurwe 2026. Ubutumwa bwashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bugaragaza ko Minisitiri w’Intebe Dr.…
-
MINISANTE yategetse amavuriro yose kuvura abarwayi mbere yo kureba iby’ubwishingizi bakoresha
Minisiteri y’Ubuzima yongeye gushimangira ko amavuriro ya Leta agomba kujya abanza gusuzuma no kuvura umurwayi mbere yo kujya kureba ibijyanye n’ubwishingizi bw’ubuvuzi bakoresha. Ku wa 23 Werurwe 2026, Perezida Kagame yanenze imikorere y’Ikigo Nderabuzuma cya Bigugu i Karongi cyaganwe n’umubyeyi wari ugiye kubyara yaratanze mituweli ariko itaratangira gukora kubera ko yagombaga kumara iminsi 30…

