-
Burya abagore ntibakwiye kubyara bagaramye kandi hambere si ko babyaraga, dore uko byahinduwe n’abagabo
Ubundi biteje ibyago kurushaho ko umugore abyara aryamye agaramye, none se kuki ari ko benshi babyara? Byatewe ahanini n’Umufaransa umwe wabonye ko byoroshye – ku bagabo. Mu myaka ibihumbi ishize, hirya no hino ku isi, abagore bakundaga kubyara bahagaze cyangwa bicaye mu buryo butuma umubiri uba ugororotse – baba bapfukamye nk’uko bivugwa kuri Cleopatra,…
-
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije #Kwibuka32
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bacana urumuri rw’icyizere rwerekana ahazaza h’Abanyarwanda. Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Tariki…
-
AU yibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza kurwanya imvugo z’urwango
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wifatanyije n’Isi kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, wiyemeza kurwanya ibirimo imvugo z’urwango zikomeje kwiyongera mu kwirinda ko ibyabaye mu Rwanda byagira ahandi biba. Abayobozi batandukanye, abahagarariye ibihugu byabo n’abarokotse Jenoside bahuriye ku cyicaro gikuru cya AU, i Addis Ababa muri…
-
Impinduka mu Ikoranabuhanga n’Ingaruka ku bidukikije n’Imibereho y’Abaturage i Rutsiro
Mu Burengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rutsiro, mu murenge wa Kivumu, ni ho hakorera uruganda rukora inzoga ruzwi nka Herbmadz. Uru ruganda rwagize uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’aka gace, ariko nk’izindi nganda, rwagiye ruvugwaho ingaruka ku bidukikije, cyane cyane mu bihe byashize. Mbere, uru ruganda rwakoreshaga inkwi mu guteka inzoga, bigatuma imyotsi…
-
Izuka rya Yezu Kristu: Intsinzi y’Ubuzima ku Rupfu
Izuka rya Yezu ni imwe mu nkuru zikomeye cyane mu mateka ya gikristo, igaragaza urukundo rw’Imana n’imbaraga zayo zo kunesha urupfu. Iyi nkuru iboneka muri Bibiliya, cyane cyane mu bitabo by’Ivanjili birimo Ivanjili ya Matayo, Ivanjili ya Mariko, Ivanjili ya Luka na Ivanjili ya Yohani. Nyuma y’uko Yezu Kristu abambwe ku musaraba, agapfa, agashyingurwa…
-
Kenya: Abashinzwe iperereza bataye muri yombi abayobozi bane mu rwego rw’ingufu
Abashinzwe iperereza muri Kenya bataye muri yombi abayobozi bakuru bane mu rwego rw’ingufu, barimo n’umuyobozi w’ikigo cya leta gishinzwe imiyoboro ya peteroli, bakekwaho kwivanga mu ishakwa n’ikwirakwizwa ry’ibikomoka kuri peteroli mu gihugu, nk’uko abayobozi bavuze muri dosiye ijyanye n’impungenge z’ubuziranenge bwa lisansi ndetse n’ihungabana riherutse ry’itangwa ryayo. Ubuyobozi bushinzwe iperereza ku byaha (DCI) bwatangaje…

