RGB IKOMEJE KWIMA AMATWI INTABAZA Z’ABAYOBOKE BA ADEPR
Mubyukuri ni ibintubidasanzwehano mu Rwanda ko abaturage b’u Rwanda, batakira inzego z’ubuyobozi bw’igihugu bazigaragariza amakosa n’akarengane barikugirirwa arikoubuyobozi bugahitamo kwicecekera kugeza ubu ibintu bikaba bikomeje kudogera mu bayoboke b’iri torero rya ADEPR
Bureau nyobozi y’inzibacyuho iyobowe na Past NDAYIZEYE Isaie washyizweho na RGB (Rwanda GovernanceBoard) yasoje igihe cyayo yariyahawe kingana n’umwaka umwe warangiye kuwa 08/10/2021. Ubu hakaba hashize iminsi igera kuri 20 hagaragara kwicecekera kwa RGB no kwiyimika kwa Isaie, kandi mubyukuri abaturage bo bategereje itangazo rya RGB ribamenyesha igihe amatora azabera ngo hageho Komite yitorewe na bene umuryango nkuko ADEPR ari umuryango wigenga ; cyangwa ngo RBG imenyeshe abanyetorero ko igihe yariyahaye Pastor NDAYIZEYE Isaie na Komite ye cyongerewe. Ubu baheze mucyeragati !

Uyu Pastor Isaie na Comite ayoboye bamaze gukora amahano yiswe amavururura yo gusenya itorero akirukana abapasitori n’ababwirizabutumwa batagira ingano ; akimika bene wabo, akanduza abandi abatwerera ibyaha n’amakosa batakoze muri gahunda ye yamunyangire ; rwose ahobigeze hakwiye kugira igikorwa mu magurumashya ngo irishimuta ry’ubuyobozi ryabayeho muri ADEPR rihagarikwe, itorero risubizwe banyiraryo aribo banyamuryangoba ADEPR kugirango bitorere abayobozi bihitiyemo. Kuko RGB ntarindi torero na rimwe mu Rwanda isanzwe ryimikira abayobozi, habe n’umuryango mugari wa RPF Inkotanyi ntushobora gukora ikosa ringana ritya !
Dutanze intabaza kuri Nyakubahwa KAGAME PAUL Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ; dutanze intabaza mu nzegozose z’igihugu mbere yuko hari ibindi bikorwabyaba ; Turatabaza
- Turatabaza ngo ikiswe amatora yo mugicuku cy’icuraburindi, ataramenyeshwejwe beneyo mbereyuko aba, aseswe n’ibyayavuyemo byose ; kuko atanyuze mumucyo kandi ntategeko na rimwe yakurikije.
- Turatabaza ngo itorero rihabwe ububasha bwo kwishyiriraho ubuyobozi bihitiyemo
- Turatabaza ngo abapasitori n’ababwirizabutumwa birukanywe bazizwa ubusa, ntategeko na rimwe ryisunzwe, basubizwa mu mirimoyabo, abana babo babashe kwiga, babashe no kwishyura amadeni yazabanki bafite.
- Turatabaza ngo abakozi bari mu mirimo kuri ubu batirukanywe bahabwe umushahara uhujwe n’imibereho y’ikigihe. Mbere abapasitori bato bose baribagejeje kumushahara ugerahafi kuri 150.000 Frw buri kwezi, abarimu bagahabwa agera hafi ku 100.000 Frw. Kuri ubu umupasitori warokotse agahabwa akazi nawe utagira contrat arahembwa 45.000 Frw adashobora no kumwishyurira amatiki yonyine. Mu gihe Past NDAYIZEYE Isaie we yihaye arenga miliyoni eshatu.
- Turatabaza ngo RGB irekeguceceka, kandi abaturage bavuza induru ! kuko biha isurambi igihugu cyacu mu miyoborere myiza kigezeho.
- Turatabaza ngo imihango yokwiyimika (gusengerwa) mu buryo buri officiel irigutegurwa na PastorIsaie NDAYIZEYE na Komiteye, bangiza umutungo w’itorero ihagarikwe hakirikare itaraba.
- Turatabaza ngo umutungo w’itorero ukomeje kunyerezwa, ubashe kurengerwa mu magurumashya.
- Turatabaza ngo iterabwoba riri muri iri torero rihagarikwe mu magurumashya ! aho ntawe ugitanga inama cyangwa igitekerezo (ahubwo asubizwango RBG irabizi niyoyadutumye.)
- Turatabaza ngo umunyetorero wa ADEPR yongere agirane ubusabane n’abayobozi be, kandi yagize uruhare mu kwishyiriraho (abayobozi bashyizweho na RGB ntiwabashaka ngo uzababone bahora mu myiherero za Kinigi i Musanze mu mahotel ahenze. Ntanumu Kirisito ubazi uretse kuriza Youtube na Televisiyo gusa.)
Turatabaza ! turatabaza ! turatabaza buriwese ugira umutima ukunda igihugu by’ukuri ! ureberera na wamuturage wo hasingo inzego z’igihugu zirenganure abayoboke b’itorero rya ADEPR barenga miliyoni eshatu z’abanyarwanda bari mu kangaratete.

ABANA B’U RWANDA! ABAYOBOKE BA ADEPR! NTIBAGASHAVURE! NTIBAKABABARE! BABEHO NEZA, BAYOBOWE NEZA, KANDI BANEZEREREWE IMIYOBORERE MYIZA MU GIHUGU CYABO.
By: IMENANEWS.COM