-
Senateri Dr. Habineza yatorewe inshingano nshya
Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Senateri Dr. Frank Habineza, yatorewe kuba umuvugizi w’Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki Ni inshingano Dr. Habineza yatorewe kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Werurwe 2026, akaba agomba kuzungirizwaho na Ingabire Neema Eugenie wo mu Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi…
-
Minisiteri y’abakozi ba leta yatanze ikiruhuko kuri uyu wa Gatanu
Kuri uyu wa Gatanu, itariki 20 Werurwe 2026 uzaba ari umunsi w’ikiruhuko mu gihugu hose ubwo hazaba hizihizwa umunsi mukuru wa Kisilamu usoza igisibo cy’Ukwezi kwa Ramadhan. Itangazo rya Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo rimenyesha abakoresha n’abakozi mu nzego za leta n’iz’abikorera ko ku itariki 20 Werurwe 2026 ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo…
-
Leta ya South West yiyomoye kuri Somalia
Leta ya South West muri Somalia yatangaje ko yiyomoye ku butegetsi bwa Somalia nyuma yo kuyishinja kwivanga mu miyoborere yayo. Abayobozi b’iyi Let babitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 17 Werurwe 2026, nyuma yo gushinja Leta ya Somalia uruhare mu gutiza umurindi imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano. Leta ya Somalia inashinjwa kugerageza guhirika Perezida…
-
ADEPR yambuye ubushumba 35 baregwa Jenoside
ADEPR yatangaje ko yambuye abantu 35 inshingano za gishumba n’iz’umubwirizabutumwa, nyuma yo guhamywa n’inkiko icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 18 Werurwe 2026, gishingiye ku myanzuro y’Inama Nkuru y’Abashumba ba ADEPR yateranye inshuro ebyiri mu 2025 no mu 2026, isuzuma ibijyanye n’abari bafite inshingano z’itorero ariko barahamwe n’ibyaha…
-
Misiri yategetse kuzimya amatara n’ibyapa kare kubera ingaruka z’intambara ya Iran
Guverinoma ya Misiri yatangaje ko igiye kugabanya amasaha y’akazi ku bikorera nk’amaduka, restaurant n’inzu zicuruza ikawa ndetse ibyapa byaka ku mihanda bikazimywa kubera ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli na gaz byatumbagiye bitewe n’intambara ya Amerika na Iran. Leta ya Misiri yatangaje ko kuva ku wa 28 Werurwe 2026, amaguriro manini, restaurants n’utubari bizajya bifunga saa…
-
Umusenateri yeguye nyuma yo gutangaza ko Tshisekedi atagomba kurenza manda ebyiri
Umunyapolitiki Modeste Bahati Lukwebo yeguye ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri wa Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’ibyumweru bibiri atangaje ko Perezida Félix Tshisekedi atagomba kurenza manda ebyiri. Tariki ya 4 Werurwe 2026, Bahati yabwiye abanyamakuru ko Perezida Tshisekedi agomba kuyobora manda ebyiri nk’uko Itegeko Nshinga rya RDC ribiteganya, hanyuma…

