Start Your Day with Incredible News That Matters.

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit. Donec congue lorem ut volutpat efficitur. Fusce justo magna, condimentum nec elementum sed, sollicitudin vitae enim. Vivamus sit amet metus porttitor, rhoncus nibh et, venenatis turpis. Etiam lobortis semper ante, quis luctus lacus tincidunt vel.

  • Ubworozi bw’ Inzuki, inkingi y’iterambere ry’abagore

    Mu kagari ka Nyabwishongwezi, mu murenge wa Rukoma, hari abagore batanu bagize itsinda biyemeje kwiteza imbere binyuze mu mwuga wo guhakura ubuki, banita no ku bidukikije.  Abo bagore ni Mukamana Clarisse, Uwamahoro Diane, Nyiraneza Alice, Mukankuranga Béatha na Umutoni Grace. Mbere yo gutangira uyu mwuga, babagaho mu buzima busanzwe bushingiye ku buhinzi, ariko bakabona…

  • U Rwanda mu bihugu bya Afurika IShowSpeed agiye kuzengurukamo

    IShowSpeed, Umunyamerika umaze kuba icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko ateganya urugendo ruzatuma agera mu bihugu bigera kuri 20 bya Afurika mu minsi 28, harimo n’u Rwanda. Ku wa 21 Ukuboza 2025, uyu musore w’imyaka 20 wamamaye cyane kuri YouTube na Twitch, yatangije gahunda yise “Speed Does Africa Tour”, aho azajya akora ‘livestreams’ ari…

  • Mico The Best na Bosebabireba mu bagiye kwinjiza abanya-Rubavu mu mwaka mushya

    Abahanzi barangajwe imbere na Mico The Best, Senderi Hit na Theo Bosebabireba bagiye gutanga ibyishimo bisendereye mu gitaramo cy’amateka cyo gusoza umwaka wa 2025 no kwinjiza abanyabirori bo mu Karere ka Rubavu mu wa 2026.Ni igihe cy’akanyamuneza kuri benshi basohokera i Rubavu, bikaba ari inyungu ku bakunzi b’umuziki bo muri aka Karere bateguriwe igitaramo…

  • Umunyamabanga mukuru mushya wa FPR Inkotanyi yatangiye imirimo

    Umunyamabanga mukuru mushya w’umuryango FPR Inkotanyi Amb. Bazivamo Christophe yatangiye imirimo kuri uyu wa 22 Ukuboza.Ni nyuma y’ihererekanya bubasha n’umuyobozi ucyuye igihe Wellars Gasamagera wamusimbuye binyuze mu matora ya Kongere y’umuryango yabaye kuri uyu gatanu, 19 Ukuboza i Kigali. Bazivamo watorewe manda y’imyaka itanu iteganywa n’amategeko y’umuryango yungirijwe na Gasana K. Stephen.Uyu muhango wayobowe…

  • Sheikh Bahame Hassan afungiwe gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsin

    Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Sheikh Bahame Hassan, Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, ukekwaho gukora icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kuri bamwe mu baba baje kugororerwa muri iki kigo. Iperereza kuri ibi byaha rirakomeje mu gihe ukekwaho afungiye kuri…

  • Abagore bafite Ubumuga bwo kutabona bagaragaje aho bageze n’Ibikibabangamira

    Abagore bafite Ubumuga bwo kutabona baturutse mu mashyirahamwe 64 y’abafite Ubumuga bwo kutabona mu gihugu hose bagaragaje ko mu myaka 30 ishize hari aho bavuye n’aho bageze kandi hashimishije, gusa bongeraho ko hari ibindi bikibabangamiye birimo n’Ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Babigarutseho kuri Iki cyumweru tariki ya 21 Ukuboza, 2025, ubwo bari mu Ihuriro ry’abagore…