-
Kenya: Umugore wari ufite tattoo ya perezida yapfuye nyuma yo gutwikishwa lisansi
Muri Kenya Rachel Wandeto, umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana watewe lisansi n’abantu batazwi, yapfuye. Uyu muririmbyi yari azwi cyane kubera tattoo ya perezida wa Kenya William Ruto yari ku rutugu rwe rw’iburyo. Polisi yavuze ko uyu mugore yatewe n’itsinda ry’abagabo batatu bamusutseho lisansi bakamutwika. Urwego rwa Polisi rw’Igihugu muri Kenya rwamaganye igitero cya lisansi cyakorewe…
-
Imipaka ya Rusizi I na Rusizi II yafunzwe kubera Ebola
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko Umupaka wa Rusizi I n’uwa Rusizi II ihuza Akarere ka Rusizi n’Umujyi wa Bukavu, yafunzwe by’agateganyo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu gihugu cy’abaturaranyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyi mipaka yafunzwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Gicurasi 2026, nyuma y’umunsi imipaka…
-
Ambasade ya Amerika mu Rwanda yasabye abaturage bayo kutajya mu bice byagaragayemo Ebola
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, yakanguriye Abanyamerika batuye mu Rwanda kwirinda gukora ingendo zerekeza muri Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kubera icyorezo cya Ebola. Ni itangazo ryashyizwe hanze ku wa 18 Gicurasi 2026, aho iyi ambasade yagaragaje ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryamaze gutangaza…
-
Imodoka ebyiri z’uwahoze ari Perezida w’Inteko ya Uganda zafatiriwe
Abashinzwe umutekano muri Uganda bajyanye imodoka ebyiri z’uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anita Annet Among, mu gihe akomeje gukorwaho iperereza ku nkomoko y’umutungo we utavugwaho umwe. Tariki ya 16 Gicurasi 2026, urugo rwa Among rwatangiye gusakwa nyuma y’igihe gito arangije manda ya mbere nka Perezida w’Inteko, aho yanasabwe guhagarika gahunda yari afite yo…
-
Kenya: Abatwara abagenzi mu modoka bigaragambije, ingendo zirahagarara
Muri Kenya abakora mu nzego z’ubwikorezi bahagaritse akazi kubera uburyo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje gutumbagira cyane muri iki gihugu. Mu ijoro ryo ku wa 17 rishyira ku wa 18 Gicurasi 2026, nibwo abatwara abagenzi batangiye ibikorwa byo kwigaragambya binyuze mu guhagarika akazi. Ibi byatumye abagenzi bo mu ngeri zitandukanye barimo abanyeshuri bari bagiye…
-
OMS yatangaje ko icyorezo cya Ebola cyadutse muri DRC na Uganda ari ikibazo cyihutirwa gihangayikishije isi
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryatangaje ko icyorezo cya Ebola cyadutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) no muri Uganda ari ikibazo cy’ubuzima rusange cyihutirwa gihangayikishije isi, nyuma yuko hatangajwe umuntu wa mbere wishwe na Ebola hanze ya DRC. Ku wa gatandatu, byamenyekanye ko umurwayi wapfiriye muri Uganda bari bamusanzemo Ebola.…

