-
Kigali: Hagiye kongerwa imodoka 20 zitwara abagenzi mu muhanda bitarenze iminsi 2
Ubuyobozi bw’ikigo ngenzuramikorere,RURA, buravuga ko muri gahunda yo kongera imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, mu gihe kitarenze iminsi 2 hari izindi modoka 20 ziza kwiyongera ku zisanzwe zikora uyu murimo. Mu kiganiro Umuyobozi mukuru wa RURA,Eng.Deo Muvunyi yahaye RBA,yavuze ko hari abashoramari bamaze kugera ku ruganda bagiye gushaka imodoka zo gutwara abagenzi…
-
Rwatubyaye Abdul yasubiye muri Rayon Sports yakoreyemo amateka
Myugariro w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Rwatubyaye Abdul, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma yo gutandukana n’Ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia yari amazemo umwaka urengaho. Rwatubyaye Abdul wakinaga mu ikipe ya FC Shkupi yo muri shampiyona ya Macedonia yagezemo muri Mutarama umwaka ushize,yagize imvune ikomeye yatumye atarangiza amasezerano y’umwaka n’amezi atandatu yari yasinye…
-
Kenya: Yagiye gutora Perezida akenyeye isume !!
Abanya Kenya baramukiye mu matora y’umukuru w’igihugu aho ibiro by’itora byafunguye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6h), ni ukuvuga saa kumi n’imwe ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi . Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 9 Kanama, abaturage bo muri Kenya bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ugomba gusimbura…
-
U Rwanda rwashimiwe guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa
Banki y’Isi yashimye ko u Rwanda rwagerageje guhangana n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa muri iki gihe hakomeje kugaragara impinduka zitunguranye mu bukungu bw’Igihugu n’Isi yose. Icyegeranyo cya Banki y’Isi cyasohotse mu mpera za Nyakanga uyu mwaka ku izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko mpuzamahanga hagati ya Nyakanga 2021 na Kamena 2022, cyerekana ko u Rwanda…
-
Umugabo w’imyaka 78 umaze kubyara abana 32 ku bagore 20 yagiriye inama bagenzi be
Umugabo witwa Attah kwame w’imyaka 78 yatangaje ko icyubahiro cye gituruka ku bana benshi yabyaye kuko ubu afite 32 yabyaye ku bagore 20 ndetse ngo ubu aracyabyara. Bwana Kwame atuye mu gace kitwa Abesewa Gyaman hafi ya Adeemmra na Wassa Amenfi East mu burengerazuba bwa Ghana yaganiriye n’umuhanga mu gukora ibyegeranyo witwa Edem Srem…
-
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byongeye gutumbagira
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ibiciro bishya by’Ibikomoka kuri peteroli, byongeye gutumbagira nyuma y’amezi abiri ashize. Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Nsabimana Ernest, yatangaje ko kuri ubu litiro ya lisansi igeze ku mafaranga y’u Rwanda 1609 ivuye ku mafaranga y’u Rwanda 1460 yagenderwagaho kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena. Ni mu gihe mazutu yo litiro yashyizwe…

