-
Abapilote ba Ethiopian Airlines bashinjwe gusinzira batwaye indege birukanwe
Ikigo gikora ubwikorezi cyo muri Ethiopia, Ethiopian Airlines cyatangaje ko cyirukanye abapilote babiri bikekwa ko batwaye indege basinziriye bigatuma barenga aho bagomba kumanukira. Ibi byabaye kuwa 15 Kanama 2022, mu Murwa Mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa. Amakuru dukesha BBC avuga ko aba bapilote bari batwaye indege ya Boeing 737-800 byari biteganyijwe ko bagombaga kugwa…
-
Kiyovu Sports yaguze ba rutahizamu 2 barimo Umurusiya
Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gusinyisha Rutahizamu Ukomoka mu Burusiya Vladislav Kormishin w’imyaka 27 wakinaga mu ikipe yitwa FK Armavir y’iwabo. Uyu mukinnyi wa mbere ukomoka mu Burusiya uje gukina mu Rwanda,yasinyiye imyaka Ibiri Urucaca rushaka kwihimura uyu mwaka rugatwara shampiyona. Uyu Rutahizamu w’imyaka 27,mu myaka 8 ishize Kiyovu Sport araba ari ikipe ya…
-
Hamenyekanye uzazungura imitungo ya Diamond Platnumz
Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz yatangaje ko umwe mu bana bane afitanye n’abagore batatu ariwe uzamuzungura agacunga imitungo ye amaze igihe yubuka. Uyu muhanzi umaze kuba icyogere ku Mugabane wa Afurika yatangaje ko Princess Tiffah uherutse kuzuza imyaka 7 akaba imfura ya Diamond na Zari ariwe uzamuzungura atifuza ko aba umucuranzi. Ati “Ndashaka…
-
Haruna Niyonzima yabwiye amagambo yihariye umutoza w’Amavubi wongeye kumuhamagara
Umukinnyi Haruna Niyonzima yashimiye umutoza Carlos Alos wongeye kumuhamagara mu ikipe y’Igihugu yitegura umukino wa Ethiopia mu gushakisha itike yo gukina imikino ya nyuma ya CHAN 2023. Uyu mugabo umaze iminsi yitwara neza by’umwihariko mu mikino 3 ikipe ye ya AS Kigali yatsinzemo APR FC,yongeye gutekerezwaho nyuma y’aho atari yahamagawe Amavubi akina imikino 2…
-
Mugabekazi wagaragaye mu gitaramo yambaye bidasanzwe yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
Umunyarwandakazi witwa Mugabekazi Liliane wagaragaye mu gitaramo cy’umuhanzi Tay C yambaye umwenda ugaragaza amabere ye n’umwenda w’imbere,yagejejwe imbere y’urukiko aho yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Ubushinjacyaha burega uyu Mugabekazi icyaha cyo gukorera ibiteye isoni mu ruhame binyuze muri iyi myambarire ibonerana yagaragazaga amabere ye n’ikariso yari yambaye mu gitaramo cy’umuhanzi Tay C kuwa 30…
-
MINEMA irasaba abaturage gukumira ibiza mbere bitarabasenyera
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), irasaba abaturarwanda kwirinda Ibiza mbere yuko bisenya inzu. Byagarutsweho na Habinshuti Philippe, Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, ku wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022 mu karere ka Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba. Hari mu bukangurambaga bwo kwigisha uburyo nyabwo bwo kuzirika igisenge, gutera ibiti birinda umuyaga no gufata amazi ava ku…

