-
Aho urugamba rugeze rwo kurandura SIDA mu Rwanda
Mu myaka yashize, u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye mu kurwanya icyorezo cya SIDA, kikaba kimaze imyaka irenga 40 kiri mu byorezo byibasiye isi. Ubu, igihugu cyigeze ku ntera ishimishije, kugeza ubwo kiri mu bihugu bike muri Afurika byujuje intego z’ Umuryango Mpuzamahanga wa UNAIDS zizwi nka 95-95-95. Ibi byose byashobotse kubera imbaraga igihugu cyashyize…
-
Abarenga ibihumbi 4 bagiye guhabwa impamyabushobozi mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro
Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) riteganya guha impamyabumenyi n’impamyabushobozi abanyeshuri 4562 barangije amasomo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cya Kaminuza. Ibi byatangajwe na Dr. Sylvie Mucyo, Umuyobozi Mukuru wa RP, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 28 Gicurasi 2025. Mu banyeshuri bazahabwa impamyabushobozi, 1489 barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza. Ni ku nshuro…
-
U Rwanda nicyo gihugu cya mbere muri Afurika kigiye kwakira inama mpuzamahanga ku miyoborere y’ imishinga, PMI Grobal Summit series-Africa
Guhera ku itariki ya 19 kugeza ku ya 21 Kanama 2025, u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga yiga ku miyoborere myiza y’imishinga izabera muri Kigali Convention Center. Iyi nama yiswe PMI Global Summit Series – Africa yateguwe n’Ikigo cy’isi kizobereye mu miyoborere y’imishinga, Project Management Institute (PMI). Ni ubwa mbere iyi nama izabera ku mugabane…
-
BasiGo igiye kugeza mu Rwanda imodoka nshya 28 z’amashanyarazi, zitwara ibintu n’abantu
Ikigo BasiGo, kiyoboye ishoramari mu modoka zitwara abagenzi zikoresha amashanyarazi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, cyatangaje gahunda yo kugeza imodoka nshya 28 z’amashanyarazi mu Rwanda muri Gicurasi 2025. Izi modoka zije mu rwego rwo kuzu umubare wa 100 BasiGo yiyemeje kugeza mu gihugu muri 2025, mu rwego rwo gutanga ibisubizo birambye by’ubwikorezi…
-
Cardinal Robert Francis Prevost yabaye Papa Leo wa XIV
Nyuma y’inshuro nyinshi z’amatora y’abakaridinali yabereye mu mujyi wa Vatikani ku wa Kane tariki ya 8 Gicurasi 2025, hatangiye kugaragara umwotsi w’umweru, ikimenyetso cy’uko Papa mushya yamaze gutorwa. Abari bateraniye ku rubuga rwa Saint Pierre n’abari babikurikirana ku isi hose bishimiye iyo nkuru y’amateka. Cardinal Robert Francis Prevost, w’imyaka 69, ni we watorewe kuyobora…
-
Kamayirese Jean Damour Yatorewe kuyobora RLVCA
Mu matora yabaye kuwa 22 Mata 2025, nibwo Kamayirese Jean Damour, wayoboraga Kigali leather cluster yagizwe umuyobozi w’ umuryango mushya w’abakora ibikomoka Ku mpu mu Rwanda (Rwanda Leather Value Chain Association). Kamayirese Jean Damour avuga ko yishimiye kuba abakora ibikomoka Ku mpu kuva mpumande zitandukanye zo mu Rwanda bamugiriye ikizere Kandi ko biteguye gutahiriza…

