Monday, 29 November, 2021

INKURU MPAMO Y’AMAYOBERA MU MIYOBORERE Y’ITORERO ADEPR RYO MU RWANDA


Hashize iminsi myinshi iri torero rya ADEPR rirangwamo akavuyo n’akajagari mu miyoborere yaryo. Ababirebera kure bamwe bakagira bati igiti kiriho imbuto nicyo giterwa amabuye, abandi bati ni umuco mubi w’ubusambo, munyangire no gushaka kwikubira kwa bamwe mu bashumba k’umutungo utari muto utangwa n’abaturage barenga miliyoni eshatu z’abanyarwanda buri munsi.

Tunyuze amaso gato mu mateka ya vuba y’iri torero duhereye ku Buyobozi bwa Rev. USABWIMANA Samuel, niho ryagize agahe gato rirangwamo umutuzo. Ariko nyuma yaho nawe USABWIMANA Samuel yagaragayeho amakosa mu miyoborere ye aho yabwiraga abakristo ko ariwe bwere bw’itorero kandi acengeza amacakubiri, itonesha n’ibindi. Ayo makosa akaba ariyo yatumye Komite iharanira kurwanya akarengane yatangiye muri 2006, ihaguruka ibyereka aba Kristo nubwo byatinze kumvikana nyuma y’imyaka 6 byarumvikanye akurwa kubuyobozi n’abo bari bafatanije.

Samuel yasimbuwe na Rev. SIBOMANA Jean na Tom RWAGASANA bo baranzwe no kunyereza umutungo bikabije aho banyereje arenze miliyari 3 ndetse bakanafungwa muri Gereza nkuru y’u Rwanda, bimaze kugaragazwa nanone na Komite ishinzwe kurwanya akarengane Muri ADEPR yari yarashyizeho ikitwa NZAHURA TORERO. Uko bavuyeho namwe murabizi, kuburyo kugeza nanubu baracyakurikiranywe n’inkiko baranaciwe mu itorero.

Nyuma yabo basimbuwe na Rev. KARURANGA Ephraim na KARANGWA John bo bananiwe kumvikana, barisenya bavaho. Ndetse uwitwa KARANGWA John we aranafungwa azira ibyaha by’inyandiko mpimbano (uretse ko ubutabera bw’u Rwanda bwamugize umwere, akaba atagikurikinywa n’amategeko)

Umukuru wa RGB madamu Dr Usta Kaitesi

Abo bayobozi bamaze kwisenya, ikigo RGB gifite gucunga amadini n’amatorero mu nshingano zacyo kiyobowe na Madame KAYITESI Usta ; cyarahagobotse mu itangazo cyashyize ahagaragara no mu nkuru mpamo yatangajwe na KAYITESI ubwe ; yatangaje ko iyo Komite n’izindi nzego z’imiyoborere zose za ADEPR zikuweho bityo ko RGB ishyizeho KOMITE Y’INZIBACYUHO igiye kuyobora itorero mu gihe kingana n’UMWAKA UMWE GUSA kuva le 08/10/2020 kikazarangira kuwa 08/10/2021. Ifite inshingano zo kwiga amategeko meza mashya azagenga itorero hanyuma akemezwa akanakurikizwa.

umuyobozi w’itorere ADEPR mu Rwanda NDAYIZEYE Isaie

Iyo Komite rero y’inzibacyuho yaje iyobowe na Pastor NDAYIZEYE Isaie, vuba bidatinze baranzwe n’amakosa menshi cyane asumbye n’ayabandi bose. Amwe muri ayo makosa, ndetse twakwita amahano ni aya akurikira :

  1. GUKORERA MU KAVUYO : Ingero
  1. Gukora nta mategeko bagendeyeho: Kuko amategeko yari asanzwe RGB yari yatangaje ko akuweho. Bityo rero ibyo bakoze byose bakoraga uko bishakiye nta tegeko na rimwe bisunze. Mu mikorere yabo bakaba baragombaga kubanziriza ku mategeko akabanza akemezwa bityo ibyo bagiye gukora byose bikagengwa n’ayo mategeko yemejwe n’abanyamuryango b’itorero. Ariko bo barabicuritse bakora ibikorwa bigayitse basoreza ku mategeko nanubu atanamurikirwa beneyo ngo bayajore, babone kuyemeza muburyo bwa burundu asohorwe no mu igazeti ya leta.
  1. Gukora nta plan d’action (igenamigambi ry’ibikorwa) bagendeyeho.
  1. Gukora nta budget bagendeyeho yemejwe ; ni ukwikoreramo uko bashatse, no gukora uko bishakiye, ntanurwego na rumwe rubagenzura (Audit).
  1. Gukora nta rwego na rumwe rw’itorero bamurikira ibyo bakora ngo bigenzurwe binemezwe, cyangwa ngo babe banakosorwa aho bibeshye bibaye ngombwa.
  1. KWIRUKANA ABANTU barenga ibihumbi bibiri (2000 persons) nta tegeko na rimwe rizwi ryisunzwe. Haba irya ADEPR cyangwa irigenga umurimo mu Rwanda nkuko babyivugiye.
  1. KWAYA UMUTUNGO w’abanyamuryango bahora mu myiherero wa buri kwezi mu mahotel ahenze cyane kandi ADEPR ifite inyubako byakorerwamo atagira icyo akora
  1. GUTANGA AMASOKO BINYURANIJE N’AMATEGEKO ku nyungu zabo bwite (urugero : gusakambura Hotel Dove ntituzi icyo amabati yakuweho yajijijwe naho yagiye kandi yari akiri mashya ; bagasakaza andi mashya: byatwaye amafranga yumurengera atagira ingano)
  1. KUTITA KU MUTUNGO W’ITORERO WANGIRIKA : urugero
  • Camions zavuye mu gishanga cya Gikondo ubu zishengukira ku Gisozi, izindi ziheze mu igaraje ;
  • Containers zirenze 10 zarenzwe n’ibyatsi ku Gisozi,
  • Imodoka zose zahoze ari iz’abashumba b’uturere zipfa ubusa aho zihagaze,
  • imashini 12 zisatura imbaho zibitse muri za containers zidakora,
  • imashini isya amabuye ipfa ubusa,
  • Ibindi byinshi byakabaye bibyazwa umusaruro ku nyungu z’itorero n’abanyamuryango baryo.
  1. KWIHA IMISHAHARA Y’IKIRENGA: ubu uwo mu Pastor Isaie yihaye umushahara ugera muri miliyoni 3 umushahara utarigeze ubaho mumateka y’iri torero, yiyita ko ngo ari umu Pastor ariko ngo w’umu consultant ngo ariyo mpamvu agomba umushahara abandi bose batigeze babona. Naho abamwungirije barimo Past. RUTAGARAMA Eugene ahabwa agera hafi kuri miliyoni 2 n’ibihumbi 800; naho uwitwa Pastor BUDIGIRI Herman na GATESI Vestine bo bahagabwa arenga miliyoni 2 n’ibihumbi 500. Nta rwego na rumwe rwa ba nyir’itorero rubifitiye ububasha rwabyemeje, nkuko amabwiriza abiteganya
  1. ITONESHA MU GUTANGA AKAZI: Gushyiraho abakozi mu myanya hashingiwe ku kimenyane. Batangiye bavuga ko mu gushyira abantu mu myanya hazashingirwa ku Mashuli umuntu yize hamwe n’ubuhamya bwiza; byatangaje abantu cyane ahubwo abari bujuje ibyo aribo birukanywe imirimo igahabwa abatabyujuje hagendewe ku cyenewabo n’itonesha gusa.
  1. UBUSHUKANYI N’IKINYOMA: bakuye aba Pastor benshi bari bifitiye indi mirimo muri leta n’ibindi bigo byigenga, babaha kuyobora za Paruwasi babizeza kuzabaha umushahara usumbye uwo babonaga aho bakoraga. Bamaze gusezera batungurwa no guhabwa umushahara w’intica ntikize nabo bazi neza ko utabasha kubeshaho umukozi ufite urugo n’inshingano z’umuryango mu mujyi wa Kigali. Abandi bashumba bakurwa I Kigali bagenda bahabwa ama Paruwasi yo muzindi ntara nkaho muri izo ntara habuze abashumba! Birababaje cyane
  1. KUDAHA UMWANYA ABAKRISTO BABAKENEYE: Kutagira ikibazo na kimwe cy’aba Kristo bakemura kuva bajyaho, nubwo batahwemye kubatakambira. Iteka ntibaba mu biro bahora mumahoteli barya umutungo w’itorero no mu Manama, n’imyiherero idashira. Aho bacurira ubuhemu bungana butyo! Iyo ubandikiye n’ubutumwa bugufi (Message) bagusubiza bagira bati Sorry, I can’t talk right now (sinshoboye kukuvugisha nonaha) cyangwa ngo I’m in the meeting, I will call you later (ndi munama ndaza kuguhamagara hanyuma) nyamara ugategereza ugaheba bikaba birangiriye aho.
  1. GUSENYA BURUNDU KAMINUZA Y’ITORERO ADEPR yitwaga FATEK: iyo kaminuza yari yahagaritswe na HEC (High Education council) iyisaba kuzuza ibisabwa hanyuma igahabwa uburenganzira bwo gukomeza gukora (Accreditation). Pastor Isaie na Komite ye bihutiye gusana Dove Hotel kuko nta nyungu babonaga mu kuzuza ibyo basabwaga kuri FATEK. Ibi bihamywa nuko banze gukora Application for Accreditation muri HEC nkuko ayandi matorero nka New Life yabisabwe akabikora kandi akanemererwa. Ndetse basanze ibyasabwaga byari byaratangiye gukorwa aho hari hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri bikenewe, gukora document yagombaga gushyikirizwa HEC, n’ibindi. Byose bagahita babikubita hasi, ahubwo bagahitako kujya kwiga muri Kaminuza y’aba Anglican yitwa East African college of theology ibarizwa I Kabuga; Nyamara aba Pastor n’aba Kristo bigaga muri iyi kaminuza bishyuye amafranga yabo atagira ingano bararira ayo kwarika. Ibi ngo bakaba barabikoze kugira ngo Abashumba Bize muri FATEK batagira amahirwe yo kuba nabo bahabwa imyanya y’ubuyobozi cyangwa bakaba bahangana nabo mu matora (Kwambika abantu ubusembwa na Munyangire. Nyamara ntibazi ko inyungu yo kwiga ari ubumenyi! Kandi burahari ntaho bwagiye).
  1. IMISHINGA YO GUSHUKA RUBANDA: Amafranga agera kuri miliyoni 615 itorero ryishyuwe muri expropriation yo mu gishanga cya Gikondo; amafranga agera hafi kuri miliyoni 300 basubijwe ku kibanza cya Manumetal kiri I Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, nubu ntituzi irengero ryayo. Nyamara abaturage bashutswe bagashora amafaranga yabo mu kigega cyari cyashinzwe n’itorero rya ADEPR cyiswe SICCO bararira ayo kwarika, amaso yaheze mu kirere. Kuburyo niyo batambutse ahantu hamanitse icyapa kiriho ibirango bya ADEPR bo babona ko ari ikigo cy’igishukanyi cy’icyambuzi kubw’agahinda.

Nubwo ibi bikosa byakozwe ari byinshi, twakomeje gutegereza ko abagiye bandikira inzego zitandukanye bamagana iyo mikorere basubizwa turaheba! Kuko ikifuzwaga aruko iyo mikorere yahinduka nyamara ntibyakozwe.

Ubu abasaza babiriye icyuya iri torero mu kuryubaka kugira ngo ribe rigeze aheza ryari riri ubu, bararira ayo kwarika!, bicirwa n’inzara mumazu yabo ntanubaha agaciro na mba! Barareba ukuntu itorero bari kurisenya agahinda kakabica. Ariko se dusubize amaso inyuma: Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul KAGAME, mu mbwirwa ruhame yigeze avuga ngo Ntamuntu waza ngo asenye ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho tumureba ngo tumureke. Kandi koko nibyo imvune RPF Inkotanyi yagize mu kubohora u Rwanda n’abanyarwanda ntawe utazizi, utazubaha yaba adakunda ubuzima bwe n’igihugu. Nonese nkatwe abanyetorero bavunwe no kuryubaka twicare gusa turebere ibintu birimo kudogera mu gusenya itorero ryacu. OYA NTIBIKABE!

Komite ishinzwe kurwanya akarengane mu itorero rya ADEPR yashinzwe muri 2006 nubundi iri maso ntiyasinziriye iri gukurikiranira hafi ibiri gukorwa byose, ari nako ikomeza kugana inzego zose igisha inama y’icyakorwa ngo ibintu bisubire mu buryo mu ituze.

Ku italiki 25/09/2021 ku gicamunsi humvikanye inkuru mbi, y’amahano yakozwe n’iyi Komite y’inzibacyuho iyobowe na Pastor Isaie NDAYIZEYE ivugirwa kuri Life Radio batangaza ko ngo habayeho amatora ya Bureau Nyobozi ya ADEPR atarigeze atangazwa mbere yuko aba, ndetse n’abashumba b’indembo bategetswe gutora baje muri Dove Hotel bazi ko baje munama bisanzwe, batungurwa no kubabwira ngo babatore vuba vuba! Bityo baritoza baranitora!!!. Ngo bityo bahita batangaza ko ngo bavuye mu nzibacyuho ngo batangiye mandat y’imyaka itandatu. Ibi turabona ari Amahano kuko iyi bureau igomba kuzarangiza inzibacyuho kuwa 08/10/2021 ikamurika ibyo yakoze hanyuma abanyetorero (abashumba bose) bakitorero muruhame kumugaragaro ababayobora; ntibyumvikana ukuntu abantu baba batararangiza inzibacyuho bahawe hanyuma ngo batanguranwe bahindukire bitore ubwabo. Hanyuma bihe Mandat y’imyaka 6 yiyongeraho n’undi mwaka bamaze ikaba imyaka 7 ingana n’iya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubwahwa Paul KAGAME wabohoye u Rwanda!!! Ayo matora yashyizweho n’irihe tegeko banyir’itorero batazi? Ayo mategeko yabo ubwabo bagendeyeho abanyetorero batamurikiwe ngo bayajore bayemeze, yabasha ate gukurikizwa atazwi?

Bariya bayobozi bafite imikorere n’imvugo zitari iza Gishumba, ushatse kubabaza bamusubizanya agasuzuguro bati ngo RGB irabizi, niyo yadutumye, ntacyo mwakora na kimwe ntaninama tubagisha, twarakabye byararangiye dushyigikiwe na leta niyo yadushyizeho, ibyo bigatuma aba Kristo bijujuta bakijundika RGB (Leta) ngo niyo ibiciye itorero ryari ryiza.

Uretse n’igihugu cyacu kimaze kuba intangarugero mu miyoborere myiza no kubahiriza amategeko, no mubindi bihugu byica amategeko ntaharakorwa amatora muri buriya buryo bw’ishimuta ry’ubuyobozi nyamara bwiswe amatora.

Kuyavuga siko kuyamara, ubajije buri wese munguni ye areberamo yavuga ibirenze ibyo tuvuze kuko amakosa y’iyi komite y’inzibacyuho ni menshi cyaneeee kuburyo umuntu atayarondora. Kandi iyo ureba uwo Isaie kuri za Televisions zitandukanye yirirwa yirukankamo asobanura ibyo akora bibi bizana umwuka mubi mu batura Rwanda; umubona avuga amagambo menshi agamije kurangaza abantu, kuko iyo witonze ugakurikirana ibyo avuga ushobora kubanza gukeka ko harimo amagambo y’ubwenge ariko washungura mu magambo menshi cyane avuga ukaburamo na kimwe kizima gitanga igisubizo ku bibazo bihari mu itorero. Ubundi umuntu ukora neza ntavunika yisobanura, ahubwo ibikorwa bye byiza birisobanura ubwabyo kandi bikazana ituze n’ibisubizo muri rubanda.

Mu gusoza iyi nkuru, dore ibyifuzwa n’abanyetorero ba ADEPR, Mu kubonera ibisubizo ibibazo bimaze igihe bivugwa. Dore bimwe mubyakorwa kugira ngo ituze riboneke:

  1. Amatora yakozwe taliki ya 25/09/2021 agomba guhita aseswa kuko ataciye mu mucyo, hamwe n’ibindi bikorwa bijyanye nayo biri gutegurwa byo kwiyimika. leta ifatanije n’abashumba bose bagategura amatora ba nyir’itorero bakitorera ubuyobozi bwabo bo ubwabo.
  1. Ibikorwa bigayitse byakozwe na Komite y’Inzibacyuho bidashingiye ku itegeko na rimwe birimo kwirukana abantu babahimba n’amazina ngo ni ABANYAMUHAMAGARO naho bo ngo bakaba ari ABANYABIHEMBO, no gutanga imyanya mu kimenyane n’itonesha bivanweho mu gihe cya vuba.
  1. Gushyiraho uburyo buboneye, kandi bukurikije amategeko butuma habaho gukunda itorero n’igihugu muri Rusange ku banyamuryango ba ADEPR. Kandi RBG yakunze kubigiramo uruhare rukomeye igafasha mu kubikora nkuko nubundi biri munshingano zayo gucunga amatorero n’amadini mu Rwanda.

Twiteguye umwete n’ubufatanye bw’inzego zose z’igihugu cyacu zigiye gufatanya mu gukemurana iki kibazo gikomereye abanyarwanda b’abayoboke ba ADEPR barenga miliyoni eshatu z’abaturage vuba mu maguru mashya.

ABANA B’U RWANDA! ABAYOBOKE BA ADEPR! NTIBAGASHAVURE! NTIBAKABABARE! BABEHO NEZA, BAYOBOWE NEZA, KANDI BANEZEREREWE IMIYOBORERE MYIZA MU GIHUGU CYABO

Ubwanditsi bw’Imena news

One comment on “INKURU MPAMO Y’AMAYOBERA MU MIYOBORERE Y’ITORERO ADEPR RYO MU RWANDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kwamamaza

Airtel Rwanda

SKOL MU ISURA NSHYA

advertisement

Itangazo rigewe abanyamakuru

online casino malaysia minyak dagu mega888 pussy888 xe88 apk joker123 super 8 ways ultimate casino malaysia live22 mega888 免费电影 casino malaysia 918kiss