Covid-19 : Koperative Urwacu Creations yakomwe mu nkokora mu bucuruzi ikora

Spread the love

Koperative  Urwacu Creations  iherereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gatsata mu kagari ka Nyamugari   Covid-19  yayikomye mu nkokora  mu bucuruzi bwayo.

Umulisa Fabiola  uhagarariye  koperative  Urwacu Creations  ikora inkweto nibindi bikomoka ku ruhu aganirana  ni  kinyamakuru  Imenanews.com  yagize  ati   “Covid-19 yadukomye mu nkokora kuko mubihe bya  ‘Guma Murugo’  hasohotse itangazo rivuga  ko nta muntu wemerewe  gukora , biba ngombwa  ko   natwe tuguma  mu rugo ntitwongera gusohoka  nabo  twakopye twagerageje kubahamagara ngo batwishyure  ntibatwishyura “.

Ubuyobozi bwa koperative  n’ubwo Covid-19 yabukomye mu nkokora bukomeje guhanga udushya no gukorera ku ntego

Yakomeje agaragaza imbogamizi bahuye nazo mu bihe  bya guma murugo  byo kutabona uburyo  bagera kukazi  , ndetse   no kugera kubo bahaye  amadeni  batuye  mu nkengero z’umujyi , ngo babishyure  nabo babone  amafaranga  yo kwicyenuza  muri icyo gihe  ngo baticwa ninzara ntibyabakundira .

Umulisa Fabiola ni umugore ufite abana babiri ba bakobwa  ahamya ko umwuga yize wo gukora inkweto  zikomoka  ku ruhu  umutunze kandi  akanabasha  kurihira abana be amashuri  meza . Ahamagarira  abagore ndetse n’abakobwa kutitinya ngo bacike intege  cyangwa ngo  bagaye akazi  akariko kose  kuko ariko gatunga abantu  iyo bagakoze  bagakunze  banagashyizeho umutima. Yongera kwibutsa  abagore bahuye n’igihombo  mubyo bakoraga ko  bakwiye kwihangana bagashakisha uburyo bakongera kwisuganya   kugirango babashe kurwanya ubukene   bwa kuruwe  n’ingaruka  z’icyorezo cya Corona virusi.

Umulisa Fabiola  perezida wa koperative ashishikariza abagore bagenzi be guhaguruka  bakiteza imbere
Haba  mu banyamuryango ndetse n’abakozi  bose , intego ni imwe ni ukugera kure hashoboka mu iterambere

 

 

Uwamaliya Florence

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *