Nyanza: Umusore yasanzwe mu ishyamba ry’Abapadiri yishwe urubozo

Spread the love

Umusore witwa Mundanikure Léo wo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, bamusanze mu ishyamba rya Paruwasi Gatolika ya Kirambi riherereye mu Mudugudu wa Marende, Akagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, yishwe atemwe ijosi.

Abaturage nibo babonye umurambo we mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu muri iryo shyamba riherereye mu Mudugudu wa Marende mu Kagari ka Kirambi.

Abaturage bakimara kumubona batabaje ubuyobozi buhageze busanga uwo musore afite ibikomere yatemwe ijozi ryenda kuvaho.

Umuvugizi w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Bahorera Dominique, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko urupfu rw’uwo musore w’imyaka 17 y’amavuko barumenye bakaba bahise batangira iperereza.

Ati “Iperereza ryatangiye kugira ngo tumenye abamwishe, turacyakomeza kubashakisha.”

Yavuze ko uwo musore yari asanzwe acukura amabuye y’agaciro ariko abikora mu buryo budakurikije amategeko bikaba bikekwa ko abamwishe bari bafite n’umugambi wo kumwambura amafaranga.

Mundanikure yari asanzwe abana na nyirakuru mu Mudugudu wa Marende aho yiciwe.

Umurambo we wajyanwe ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza gukorerwa isuzuma.

Muri iryo shyamba yiciwemo haherutse kwicirwa undi musore mu byumweru bitatu bishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *