Ubuyobozi bw’akarere ka ADEPR Kicukiro burakangurira Abashumba kuganduka muri ibi bihe bidasanzwe: Rev-Rwayitare

Spread the love

Muri ibi bihe muri ADEPR bivugwa ko ubukungu bwahungabanyijwe n’ingamba zashyizweho mu guhangana na Coronavirus zirimo ihagarikwa ry’ibikorwa bihuza abantu benshi nk’amateraniro, ibitaramo n’ibindi. Ibi byajyanye n’ibihe byo kuguma mu rugo, byatumye abakirisitu b’itorero badakomeza gutanga amaturo n’ibyacumi byavagamo ibihembo by’abakozi.

Ibi nibyo byabaye intandaro yuko abagize ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bashinjwe kugabanya imishahara y’abakozi b’itorero binyuranye n’amategeko ariko bukavuga ko mu bihe bidasanzwe bwemererwa ububasha bwo gufata ibyemezo byihutirwa.

Nyuma yuko abapasiteri bayoboye uturere mu itorero rya ADEPR basabwe kwemera nta nteguza kugabanyirizwa imishahara muri ibi bihe bidasanzwe bya COVID-19 , abapasiteri bamwe barabyemeye abandi binangira gusinya ,ibi bikaba byarazamuye uruntu runtu ndetse n’urwikekwe hagati ya komite njyanama na komite nyobozi bya ADEPR.

Ubwo twaganiraga n’umuyobozi uyobora akarere ka ADPER Kicukiro Pasiteri Epaphodite Rwayitare , aka kakaba kari kavuzweho ko kanze gusinya , yagaragaje impamvu batinze kubyumva anavuga ko nyuma yaje kubyemera ndetse abishishikariza n’abo ayobora n’ubwo bo batarasinya ariko akaba abafitiye icyizere, ibi akabibumvisha nk’igikorwa cyo gufasha itorero kandi bikaba biri no mundangagaciro ziranga umukirisitu nyawe.

Rev Pasiteri Epaphodite Rwayitare , uyobora akarere ka ADEPR Kicukiro

Ibi yabigarutseho agira ati ” Twahuye n’ibihe bidasanzwe bisaba ko buri wese yagira umutima wo gushyigikira umurimo w’Imana , kandi ibi bikajyana n’umuhamagaro wa buri muntu ,nyuma ibisaba kumvinakanwaho bigasuzumanwa ineza kuko ariyo ikemura ibibazo”.
Yakomeje agira ati”Ubundi kubaha ibyemezo bizamura itorero ntabwo byakabaye agahato akaba ariyo mpamvu hatanzwe igihe cyo kubitekerezaho no kubishyira mubikorwa ,kandi nyuma yo kubyumvishwa byakiriwe neza ,bikaba bitanashidikanywaho ko bidatinze bizakorwa”.

Yongeye kugaruka kumpungenge zari zatekerejwe mbere zijyanye no kuba ubusanzwe iyo imishahara isohotse ikigo cy’ubwiteganyirize RSSB kiba kigomba gukuraho imisanzu yacyo , ariko nyuma byemezwa ko ibi bidakwiye gushingirwaho ngo bibe ikibazo.

M’ubutumwa yatanze abwira abakozi b’itorero n’abanyetorero muri rusange , yabasabye kwirinda icyabatandukanya icyaricyo cyose cyagaragara nk’imbuto z’umubi , ahubwo bakarushaho  gusenyera umugoz’umwe m’ukubaka umurimo w’Imana.

Yagize ati “Nibyiza kugwiza imbuto y’urukundo , abantu bose bakabana mumahoro , ibyinsaku zahato n’ahato bikirindwa  , kuganira no kumvana neza bigasozwa no gusenga ibi akaba aribyo birangiza ibibazo bihoraho .

Icyemezo cyafashwe na ADEPR ntikigamije kugabanya imishahara muburyo buhoraho, ni icyo mu bihe bidasanzwe by ingaruka za COVID-19 zitararangira ,ariko nyuma  gahunda izasubira nk’uko yahoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *