Minicom yatangaje ibiciro ntarengwa by’ibicuruzwa, iburira abacuruzi babirenza bitwaje Coronavirus

Spread the love

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom) yatangaje ibiciro by’ibicuruzwa bimwe na bimwe bitagomba kurenzwa ku maguriro yo hirya no hino mu gihugu, iburira abazabirengaho bitwaje ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Itangazo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, yasohoye kuri uyu wa 16 Werurwe 2020 risobanura ko hari abacuruzi bamwe bitwaje ko igihugu kirimo guhangana na Coronavirus bakuriza ibiciro.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti “Raporo y’igenzura ryakozwe ku masoko atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali n’intara zose z’igihugu, yagaragaje ko hari ibicuruzwa bimwe byazamuriwe ibiciro, bamwe mu bacuruzi bitwaje ko turi mu bihe bidasanzwe byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.”

Ku bw’iyo mpamvu Minicom yasabye abacuruzi kwirinda kuzamura ibiciro by’ibicuruzwa byaba ibikorerwa imbere mu gihugu cyangwa ibikorerwa hanze yacyo, kumanika ibiciro by’ibicuruzwa ku buryo bigaragarira abaguzi.

Hari kandi kwirinda gutanga inyemezabwishyu zidahwanye n’amafaranga bakiriye, kwirinda gukoresha ibipimo bitujuje ubuziranenge cyangwa gutanga ibicuruzwa byarengeje igihe no kwirinda kubangamira abagenzuzi b’ubucuruzi igihe baje babagana.

Mu bicuruzwa bimwe Minicom yashyiriyeho ibiciro ntarengwa harimo nk’umuceri wa Tanzania aho kuwuranguza ibilo 25 bitagomba kurenga 24500 Frw-25500 Frw, ukagurishwa 1000-1200 Frw ku kilo kimwe, bitewe n’aho umuntu awuguriye.

Umuceri w’Umunyarwanda wa Kigoli, ibilo 25 bigomba kuranguzwa hagati ya 18000-18500 Frw ukagurishwa 750-800 Frw ku kilo kimwe mu gihe umuceri w’Umunyarwanda muremure ibilo 25 bigomba kuranguzwa 19500-19700 Frw ugacuruzwa kuri 800-850 Frw.

Umuceri wa Pakistan ibilo 25 bigomba kuranguzwa 20500-21000 Frw ugacuruzwa ku kilo 840-900 Frw naho uwa Thailand ibilo 25 bikaranguzwa 25000-26500 Frw ugacuruzwa 1000-1200 Frw ku kilo.

Ibishyimbo by’umutuku ikilo kiraranguzwa 550-600 Frw gisubizwe kuri 600-650 Frw naho ibya colta ikilo kiranguzwe 800-850 Frw bisubizwe kuri 900-1000 Frw.

Kawunga ya Minimex ibilo 25 biraranguzwa 15600-17000 Frw isubizwe ku kilo hagati ya 700-800 Frw mu gihe Iraboneye ibilo 25 biranguzwa 16000-17000 Frw isubizwe ku kilo 750-800 Frw naho izindi kawunga ibilo 25 biraranguzwa 13000-15000 Frw zisubizwe kuri 560-620 Frw ku kilo kimwe.

Amavuta yo kurya litiro eshanu ziraranguzwa 6500-9000 Frw bitewe n’ubwoko asubizwe ku 1500-2200 Frw kuri litiro imwe mu gihe ibirayi bya kinigi ikilo kiranguzwa 350-380 Frw gisubizwe kuri 360-420 Frw.

Ibirayi by’umweru ikilo kiraranguzwa 260-280 Frw bisubizwe kuri 280-300 Frw mu gihe ikilo cy’igitoki kiranguzwa 220-280 Frw gisubizwe kuri 230-300 Frw.

Ibilo 40 by’ifu ya Kinazi biraranguzwa 22000-23000 Frw isubizwe kuri 750-900 Frw naho isukari ivanwa hanze y’igihugu ibilo 50 biranguzwe 37500-39500 isubizwe kuri 800-900 Frw ku kilo mu gihe isukari ya kabuye ibilo 50 biranguzwe 40000-42000 Frw igurishwe kuri 850-1000 Frw ku kilo.

Minicom isobanura ko ikinyuranyo kigaragara mu biciro yashyizeho gituruka ku kuba amasoko ari ahantu hatandukanye no kuba ibicuruzwa bimwe bidahuje ubwoko.

Minicom kandi ivuga ko umucuruzi uzarenza ibi biciro azabihanirwa, igasaba abaguzi gutanga amakuru mu gihe batswe amafaranga arenze ayavuzwe kuri ibyo bicuruzwa.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom) yatangaje ibiciro ntarengwa by’ibicuruzwa, iburiraabacuruzi bazabirenza bitwaje Coronavirus

Src: igihe.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *