USA: Sena yatesheje agaciro imyanzuro y’abadepite igira umwere Donald Trump

Spread the love

Perezida Donald Trump, yagizwe umwere mu rubanza rwo kumweguza, bikaba byashyize akadomo ku cyifuzo cy’aba-Democrates cyo kumukura ku butegetsi.

Abasenateri 52 batoye ko Trump atigeze akoresha nabi ububasha afite mu gihe abagera kuri 48 ari bo batoye ko yabukoresheje nabi. Ku cyaha cyo kubangamira imirimo y’inteko, abasenateri 53 babiteye utwatsi abandi 47 barabyemeza.

Aya matora yabaye kuri uyu wa Gatatu, yasize abasenateri bafashe icyemezo cyo kudakura Trump, ku butegetsi. Iyo aza gutsindwa akeguzwa yari guhita asimburwa na Visi Perezida Mike Pence.

Trump ashinjwa kugirana ibiganiro na Perezida wa Ukraine muri Nyakanga umwaka ushize, amusaba gukora iperereza kuri Joe Biden, umu-Democrates, byitezwe ko azahatana na Trump mu matora ataha no kwanga kwitaba inteko ngo hakorwe iperereza.

Mu Ugushyingo uyu mwaka, Trump azakora amateka yo kuba Perezida wa mbere utakarijwe icyizere n’inteko ishinga amategeko wongeye kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Kuwa 18 Ukuboza umwaka ushize nibwo Umutwe w’abadepite wiganjemo aba-Democrates, watakarije icyizere Trump, bituma habaho urubanza rwo kumweguza.

Gutorera ingingo ya mbere yo gukoresha nabi ububasha Trump afite, byatowe n’abadepite 230 ku 197 mu gihe iyo kubangamira imirimo y’Inteko yatowe n’abadepite 229 ku 198.

Trump ushaka manda ya kabiri mu matora yo kuwa 3 Ugushyingo 2020, ntiyahwemye guhakana ibyo yashinjwaga byatumye ajyanwa no mu rubanza rwo kweguzwa.

Abari mu bikorwa byo kwamamaza Trump muri manda ya kabiri bavuze ko ‘Perezida Trump yarenganuwe, iki ni igihe cyo kongera gukorera abaturage ba Amerika’.

Bavuze ko aba-Democrates b’inkorabusa bazi ko badashobora gutsinda Trump, bityo babinyuza mu kumweguza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *