Huye: Abaturage bavuga ko bagira uruhare mu kwesa imihigo y’akarere

Sebutege Ange. Umuyobozi w’Akarere Ka Huye

Bamwe mu baturage bo mu karere Ka Huye bavuga ko bagira uruhare  mu kwesa imihigo y’akarere kabo. Ubuyobozi bw’aka karere buremeza ko binyuze mu bikorwa bitandukanye abaturage bagira uruhare mu kwesa imihigo.              

Hakizimana vedasite utuye mu kagari ka Cyarwa avuga ko ku bufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi bw’akarere bafatanya gushyiraho imihigo no kuyesa.

Ati ” akarere ka Huye kazahora kaza mu myanya y’imbere mu kwesa imihigo kuko mbere yo gushyiraho imihigo barabanza bakadukoresha inama,  bakatuganiriza, tukababwira ibyo dukeneye bakabishingiraho kandi natwe tukabafasha kubishyira mu bikorwa”

 Uwamariya Kristine we avuga ko mu rwego rwo gufasha akarere kwesa imihigo bubakiye abaturage bakubaka n’imihanda binyuze mu muganda

Ati “twihaye gahunda yo kwishakamo ibisubizo, i musange twubakiye abaturage abayobozi baduha amabati turabasakarira ikindi umuhanda wo Ku Kakanyamanza ugenda ugahura n’ujya i Mubumbano iyo wangiritse duhuriza hamwe amaboko mu muganda tukawukora”

Umuyibozi w’akarere Ka Huye Sebutege Ange ashimangira ko abaturage bagira uruhare mu kwesa imihigo binyuze mu bikorwa bitandukanye nko kwiyubakira ibiro by’akagari

Ati ” Abaturage bakora ibikorwa bigaragara mu gufasha akarere kwesa mihigo nko gutanga imisanzu, kubaka ibyumba by’amashuri, kujyana abana ku ishuri, kubaka ibiro by’akagari, gutanga ubwishyingizi bwa mituweli no gufatanya na ba rwiyemezamirimo kubaka imihanda n’ibindi bikorwaremezo”

Umuyobozi w’akarere akomeze agira inama abaturage abababwira ko ibikorwaremezo by’ubatse bakwiye kubirinda no kwirinda kubyangiza.

 Politike y’imihigo yatangiye mu mwaka wa 2006 hashyirwaho uturere. Akarere Ka Huye kari mu turere dukunze kuza mu myanya ya mbere mu kwesa imihigo. Mu mwaka w’imihigo wa 2014-2015 kabaye aka 1 n’amanota 83%, mu mwaka wa 2016-2017 kaba aka 3 n’amanota 80.55%, mu mwaka wa 2019-2020 kaba aka 2 n’amanota 82.8% naho mu mwaka uheruka wa 2020-2021 nabwo kaba aka 2.

by; Ngabire Chaquilla

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *