Saturday, 22 January, 2022

Abakirisito b’ADEPR baratabaza leta kubashyiriraho ubuyobozi bushya bw’itorero


Madam Muyobozi wa RGB

Hashize igihe itorero rya ADEPR rirangwamo ibibazo by’imiyoborere yaryo mibi, amakimbirane hagati y’abayobozi baryo, amacakubiri, inyerezwa n’isesagurwa ry’umutungo waryo n’ibindi byinshi nkuko abanyamuryango baryo batari bake bagiye babibagaragariza mu mabaruwa atandukanye mukayakira ndetse mukagira n’uruhare runini mu gukemura ibyo bibazo cyane cyane igihe Bureau Nyobozi yari iyobowe n’umushumba Rev. KARURANGA Ephrem na Rev. KARANGWA John bananirwaga kumvikana; RGB igasesa inzego zose z’itorero, igahita yimika Past Isaie NDAYIZEYE ku italiki ya 08/102020 ikamuha Mandat y’umwaka 1 gusa yarangije igihe cye taliki ya 08/10/2021. Icyo yari ashyiriweho kwari ukugira ngo basubize ibintu ku murongo. Ariko mubyukuri uyu Isaie NDAYIZEYE nta kintu na kimwe gifatika yigeze akora uretse kuzana imvururu mw’itorero zishingiye ku kwirukana abashumba batagira ingano no gusenya inzego zose z’itorero kugera ku inama Nyobozi z’imidugudu.

Dore impamvu zifatika dutabaza ubuyobozi bw’igihugu:

  1. Uyu munsi twandika, itorero rya ADEPR nta buyobozi rifite. Kuko inzibacyuho yarangiye ku italiki ya 08/10/2021. Kandi nta matora azwi n’abanyamuryango b’itorero yigeze aba. Kuko amatora mbere yuko aba arabanza agatangazwa mbere yuko aba, agategurwa neza, abahagarariye abanyamuryango bose kurwego rw’igihugu bakayagiramo uruhare, kandi bakihitiramo mu bwisanzure. None turabaza icyo twumvise Past Isaie NDAYIZEYE yatangarije kuri Life Radio ya ADEPR ko ngo yatowe agahabwa Mandat y’imyaka 6 wiyongera kumwaka 1 yari amaze gukora yose hamwe ikaba imyaka 7 (Agahita anganya Mandat na Perezida wa Repulika y’u Rwanda, wabohoye igihugu cyacu n’abanyarwanda) turabaza ayo matora y’umwijima ataramenyeshejwe beneyo amategeko ayemera ni ayo mukihe gihugu? Ese yari ahanganye nande mumatora? Yabonye amajwi angahe se? Turabaza niba arimwe RGB mwamutoye mwamuha umwanya mu kigo cya Leta muyoboye, hanyuma itorero rikaba ryakwishyiriraho abarihagarariye bitorewe na ba nyiraryo.
  1. Igihe kirageze ngo mufashe ADEPR kwitorera abayobozi. Kuko ubu nta bayobozi bariho bemewe n’abanyamuryango b’itorero kuko IKINAMICO yakozwe yiswe amatora yo mu mwijima abanyamuryango bose bayamaganiye kure.
  1. Gutabara abana b’U Rwanda, umutturage w’u Rwanda: iri torero risengeramo abanyarwanda barenga miliyoni 3. Barababaye cyane. Abana b’abapasitori n’ababwirizabutumwa bwiza abanshi ubu bavuye mu mashuli, abandi bimuka aho bari basanzwe biga kubw’akajagari kazanywe na Past Isaie NDAYIZEYE, nyamara we akaba yarihaye umushahara urenze Miliyoni 3 buri kwezi ndetse n’umugore we wari usanzwe ari umwalimukazi akamuvana muri ako kazi akamugurira imodoka yo mubwoko bwa Toyota RAV4 yirirwa arya umunyenga w’itorero abasaza baruhiye baryubaka ubu bakaba bari kuborogera mumyotsi badafite icyabarengera.
  1. Ubu buyobozi bwa Past Isaie mumvugo yabwo y’iterabwoba ibabaza cyane abanyarwanda ni uko iyo beretswe amakosa yabo; bavuga ngo: Twatumwe na RGB kandi iradushyigikiye ntacyo mwadukoraho na kimwe, ibyo dukora byose Leta irabizi n’andi magambo menshi akomeretsa abanyamuryango.
  1. Iyo baza kuba bizeye neza ko ibikorwa byabo ari ibyiza bakora, ntabwo baba baritoye ntamuntu numwe ubizi, yewe kabone n’aba regional bari batumiwe muri iyo nama ntibigeze bamenyeshwa ko amatora ari bube; bafatiranywe benda gusoza inama. Ibi bikaba BIGAYITSE, binasuzuguza inzego z’imiyoborere mu gihugu cyacu; biramutse koko bigaragaye ko RGB ariyo yayoboye ikanemera ibikorwa bigayitse nk’ibingibi.
  1. Abanyamuryango ba ADEPR ntabwo bashobora kwemera na gato, iri kinamico n’itekinika riteye ikimwaro, kandi rishyira itorero mu kaga gakomeye. Tuzabirwanya kugeza bavuyeho. RGB nikomeza kuvunira ibiti mu matwi yanga kumva intabaza zitandukanye igezwaho, tuzagena umubare w’abantu batari bake dusabe Audience kwa Nyakubahwa Paul KAGAME Prezida wa Repubulika y’u Rwanda nkuko nubundi twagiye ku nteko muri 2015 dusaba ko Umubyeyi wacu wabohoye U Rwanda n’abanyarwanda yatwemerera agakomeza kutuyobora, kandi nkuko nubundi asanzwe akemura ibibazo byinshi byananiranye; Tumusabe kuturenganura kandi nta gushidikanya azagikemura. Kuko uretse n’iki kibazo cya ADEPR kigorekwa na bamwe mu bayobozi mu nyungu zabo bwite, n’ibindi bibazo byari bikomeye kurutaho yarabikemuye ubu dufite umutekano igihugu cyose, ariko nanone ADEPR nayo igomba gukira.
  1. Nihagire igikorwa vuba mu maguru mashya kuko ubu umutungo w’itorero urangizwa, urasesagurwa mu buryo bukomeye, muri iki gihe kikiswe inzibacyuho kandi yararangiye ku italiki 08/10/2021. Mubyukuri ubu ntitwumva Past Isaie NDAYIZEYE yiyita umushumba mukuru muruhe rwego kandi igihe RGB yamuhaye cyararangiye. Ubu akaba nta buyobozi buhari!
  1. Ariko se nanone mureke dusubize amaso inyuma twibaze, dushyire no munyurabwenge za Kimuntu: urugero: Umwana w’u Rwanda wa rwananiriye igihugu kikabohorwa muw’1994 afite imyaka 25 akinjira mu murimo wa gishumba wo gukorera Imana kuva icyo gihe igihugu kimaze kubohorwa; akiga amashuli yisumbuye mubya Theologie yashyizweho n’itor’ro rya ADEPR ariyo IBK, yarangiza akiga na Kaminuza yaryo yitwaga FATEK akayirangiza akaguma mu murimo w’Imana neza atunze umuryango we mu mahoro; muri icyo gihe cyose akaba nta kindi kintu yigeze yiga gukora: uyu munsi uramwirukana adafite aho ajya, atabasha kuba umumotari cyangwa gukora undi mwuga ngo abana be bazabe Mayibobo mu gihugu! Amadeni bafashe bakiri mu mirimo nta cyizere cyo kuyishyura! Ubuzima burakomeye ku rwego rukomeye! Ni amarira n’agahinda gusa gusa igihugu cyose!! N’abari begereje igihe cya Pension baribaza bati ubu imisanzu yacu muri RSSB bizagenda bite! RBG rwose mwaruhuye imitima y’abanyarwanda?

DORE IBYIFUZO

  1. Nihabeho amatora ku buryo bwiza kandi bwihuse: Nihatumizwe inama y’abapasitori n’ababwirizabutumwa muri buri karere k’igihugu; bitoremo bo ubwabo abantu 10 bazabahagararira hanyuma abazaba batowe na bose bakazahurizwa hamwe bakishyiriraho Bureau Nyobozi y’itorero ku rwego rw’igihugu.
  2. Abasaza b’inararibonye bubatse iri torero kuva kera, abize barimo bajijutse kandi basobanukiwe neza itorero nibahabwe umwanya, bajye inama mu miyoborere myiza yaryo.

ABANA B’U RWANDA! ABAYOBOKE BA ADEPR! NTIBAGASHAVURE! NTIBAKABABARE! BABEHO NEZA, BAYOBOWE NEZA, KANDI BANEZEREREWE IMIYOBORERE MYIZA MU GIHUGU CYABO.


Pasitoro Ndayizeye Isai umuyobozi w’ ADEPER

BY:IMENANEWS

0 comments on “Abakirisito b’ADEPR baratabaza leta kubashyiriraho ubuyobozi bushya bw’itorero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kwamamaza

Airtel Rwanda

SKOL MU ISURA NSHYA

advertisement

Itangazo rigewe abanyamakuru

online casino malaysia minyak dagu mega888 pussy888 xe88 apk joker123 super 8 ways ultimate casino malaysia live22 mega888 免费电影 casino malaysia 918kiss