-
Umwihariko wa Tour du Rwanda 2026
Kuva ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare, kugeza ku ya 1 Werurwe 2026, mu bice bitandukanye by’igihugu harabera irushanwa mpuzamahanga ry’amagare “Tour du Rwanda 2026” rigiye kuba ku nshuro ya 18. Irushanwa ry’uyu mwaka ni ryo rya mbere rigiye kuba kuva u Rwanda rubaye igihugu cya mbere cyo ku Mugabane wa Afurika cyakiriye Shampiyona…
-
Ndayishimiye yirukanye burundu Colonel wibye umuceri w’abasirikare
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yirukanye Colonel muri Polisi y’iki gihugu, Gérard Nijimbere, amuziza kwiba umuceri wari kugaburirwa abapolisi. Uyu Mukuru w’Igihugu yashyize umukono ku nyandiko y’icyemezo cyo kwirukana uyu mupolisi tariki ya 19 Gashyantare 2026 hashingiwe kuri raporo yatanzwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Léonidas Ndaruzaniye. Iki cyemezo kigira kiti “Colonel ku rwego rwa…
-
Eng. Sayinzoga yagizwe umuyobozi wa TI Rwanda
Eng. Sayinzoga Nkongoli Appolinaire yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda (TI Rwanda), asimbura Ingabire Marie Immaculée uherutse kwitaba Imana. Itangazo uwo muryango wanyujije kuri X ku wa 20 Gashyantare 2026, rivuga ko Eng. Sayinzoga yashyizwe muri izo nshingano hamwe n’abandi bagize Inama y’Ubutegetsi y’uwo muryango mu matora yabereye mu…
-
RDF na UPDF byiyemeje gukaza umutekano ku mupaka haharanirwa ituze mu Karere
Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) zasoje inama ya karindwi y’Abayobozi b’Ingabo zikorera ku mipaka ihuza ibihugu byombi, biyemeza kongerera imbaraga umutekano wo ku mupaka no guteza imbere ituze mu Karere. Iyi nama yabereye mu Karere ka Musanze, yabaye mu rwego rwo gukomeza ubufatanye bw’ibihugu byombi, umubano mwiza n’icyizere hagati y’ingabo z’ ibihugu…
-
Andrew wahoze ari Igikomangoma cy’u Bwongereza yafunzwe
Polisi yo mu Bwongereza yataye muri yombi Andrew Mountbatten-Windsor wahoze ari Igikomangoma, ukekwaho gukoresha nabi ububasha yari afite. Andrew wujuje imyaka 66 y’amavuko uyu munsi ni umwana wa Elizabeth II wabaye Umwamikazi w’u Bwongereza, akaba murumuna w’Umwami w’iki gihugu, Charles III. Uyu mugabo yirukanywe ibwami nyuma y’aho aketsweho gukorana na Jeffrey Epstein wahamijwe ibyaha…
-
U Burusiya bwahakanye guha Abanyakenya ’visa’ ngo baburwanirire muri Ukraine
Ambasade y’u Burusiya muri Kenya yatangaje ko itigeze iha Abanya-Kenya ’visa’ kugira ngo bajye kwifatanya n’Abarusiya mu ntambara yo muri Ukraine, isobanura ko abatanze aya makuru bari mu bukangurambaga bushingiye ku kinyoma. Raporo ihuriweho y’urwego rwa Kenya rushinzwe ubugenzacyaha (DCI) n’urw’ubutasi (NIS) igaragaza ko Abanyakenya barenga 1000 bari kurwanira u Burusiya mu ntambara yo…

