-
‘Nibagerageza barabona isomo rikomeye’ – Iran yasubije Amerika ku gufunga umuhora wa Hormuz
Ingabo za Amerika zatangaje ko, ku itegeko rya Perezida Trump, kuva saa 5:30 z’umugoroba ku isaha ya Tehran (3:30 i Gitega na Kigali) uyu munsi zitangira gufunga umuhora wa Hormuz, Iran yasubije ko Amerika idakwiye kugerageza gukora ibyo. Ingabo za Amerika zivuga ko nta bwato na bumwe buza guca muri uwo muhora kuva kuri…
-
Ibiciro bya peteroli byazamutse, Amerika ihiga gufunga ibyambu bya Iran
Ibiciro bya peteroli byazamutse birenga 100$ ku kagunguru nyuma y’uko intumwa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iza Iran zinaniwe kumvikana ku bijyanye no guhagarika intambara, nyuma y’ibiganiro byamaze amasaha 21 muri Pakistan. Nyuma y’uko ibi biganiro binaniranye, Donald Trump yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye kugota ibyambu bya Iran, ku buryo…
-
‘Urupfu’ rw’umu-‘influencer’ w’umunyamerika muri Tanzania rurimo kuvugwa cyane
Umuryango w’umunyamerikakazi uzwi ku mbuga nkoranyambaga urimo gusaba ibisubizo nyuma y’amakuru avuga ko yapfiriye muri Tanzania aho yari yaragiye gutemberana n’umukunzi we. Leta ya Tanzania cyangwa polisi yaho ntacyo baravuga ku makuru y’urupfu rwa Ashlee Jenae uzwi ku mbuga nkoranyambaga aho agaragaza imibereho y’ubuzima bw’agatatangaza. Urupfu rwe rwatangajwe bwa mbere ku cyumweru n’uvuga ko…
-
Léon XIV agiye gutangira uruzinduko rw’iminsi 10 muri Afurika
Papa Léon XIV agiye gutangira urugendo rwe rwa mbere ku mugabane wa Afurika, rugomba kumara iminsi icumi. Ni uruzinduko atangira kuri uyu wa Mbere muri Algeria mbere yo gukomereza muri Cameroun. Léon XIV azagera mu mijyi 11 ya Afurika, aho biteganyijwe ko azakora urugendo rwa kilometero ibihumbi 18 mu ngendo z’indege 18 azakora. Cardinal…
-
Ibiganiro bya USA na Iran, biratanga iki? mu gihe intambara ikomeje kwangiza ibidukikije n’ubukungu bw’isi
Kuri uyu wa 11 Mata 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Iran byatangiye ibiganiro by’imbonankubone bifatwa nk’intambwe idasanzwe mu mateka, kuko ari bwo bwa mbere abayobozi bakuru bahura kuva habaye Impinduramatwara ya Kisilamu ya 1979. Ibi biganiro biri kubera i Islamabad muri Pakistan, bikaba bigamije kugabanya ubushyamirane bumaze igihe hagati y’ibi bihugu byombi. Delegasiyo…
-
Kurandura VIH burundu: uko ingamba zishyirwa mu bikorwa n’icyo abaturage babivugaho
Mu myaka ishize, ibihugu byinshi byashyize imbaraga mu kurwanya icyorezo cya VIH/SIDA binyuze muri politiki n’ingamba zitandukanye zigamije kugabanya ubwandu bushya, kongera ubuvuzi ku barwaye, no gukumira imfu ziterwa n’iyi ndwara. Nubwo hari intambwe imaze guterwa, hari n’ibibazo bikigaragara cyane cyane mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga n’imikoreshereze y’inkunga mpuzamahanga. Mu bihugu byinshi byo muri…

