-
Ndayishimiye yahinduye ushinzwe ibikoresho bya gisirikare nyuma y’inkongi y’ibisasu
Perezida w’u Burundi akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’iki gihugu, Evariste Ndayishimiye, yahinduye umuyobozi ushinzwe ibikoresho bya gisirikare nyuma y’inkongi y’umuriro yafashe ububiko bw’ibisasu i Bujumbura mu kwezi gushize. Ku mugoroba wa tariki ya 31 Werurwe 2026, ububiko bw’ibisasu buri mu kigo cya gisirikare cya Camp Base bwarahiye, byose biraturika. Inzu z’abahaturiye zarangiritse, hapfa abantu…
-
Ethiopia: Umutwe wa TPLF wisubije intara ya Tigray
Umutwe witwaje intwaro wa TPLF watangaje ko wisubije intara ya Tigray nyuma y’imyaka hafi ine ugiranye na Leta ya Ethiopia amasezerano yo guhagarika intambara yasinyiwe i Pretoria muri Afurika y’Epfo. Ku wa 19 Mata 2026, TPLF yatangarije ku rubuga rwa Facebook ko ubuyobozi bukuru bwayo bwafashe icyemezo cyo gusubizaho Inteko Ishinga Amategeko ya Tigray…
-
USA: Umwana w’Umunyarwanda wari ufite ahazaza muri Basketball yapfiriye mu mpanuka n’umubyeyi we
Umusore wari ukiri muto ukina umukino wa Basketball w’Umunyarwanda, Kenrik Kabano w’imyaka 18 ndetse na nyina, Rosine Kabano, bapfuye mu buryo bubabaje nyuma y’impanuka y’imodoka yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere muri Texas, nubwo amakuru arambuye yerekeye iyi mpanuka ataramenyekana. Abagize umuryango n’inshuti, barimo…
-
Minisitiri Uwihanganye yaburiye abazamuye ibiciro by’ubukode bw’inzu bitwaje intambara ya Iran
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean De Dieu, yatangaje ko leta igiye gufatira ingamba abakomeje kuzamura ibiciro bitwaje intambara ya Iran, agaragaza ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ari byo byazamutse n’ibyo ikoreshwamo gusa. Ibi yabitangaje ku wa 21 Mata 2026 mu kiganiro na B&B Kigali, ubwo yagarukaga ku izamuka ry’ibiciro ry’ibikomoka…
-
Perezida Kagame, Oligui Nguema na Tinubu mu bazitabira ‘Africa CEO Forum izabera i Kigali
Perezida Paul Kagame, uwa Gabon, Clotaire Oligui Ngeuma, uwa Nigeria Bola Ahmed Tinubu, abaminisitiri b’intebe b’ibihugu bitandukanye n’abandi bayobozi bitezwe mu nama ya Africa CEO Forum igiye kubera i Kigali muri Gicurasi 2026. U Rwanda rugiye kwakira inama ihuza abayobozi b’ibigo bitandukanye, abashoramari n’abanyapolitike baturutse muri Afurika ndetse no hirya no hino ku Isi,…
-
Kampala: Umunyamakuru wakoreye New Vision yishwe arashwe
Umunyamakuru w’inararibonye, Joe Nam, w’imyaka 55, wahoze ari umunyamakuru w’ikinyamakuru New Vision cyo muri Uganda wakoze inkuru ku bucuruzi, ibidukikije na politiki, yarasiwe, mu gitondo cyo ku Cyumweru, iwe mu nkengero z’Umujyi wa Kampala. Polisi yavuze ko umuntu witwaje imbunda wipfutse mu maso yateze Nam ahagana mu ma saa saba ubwo yasohokaga hanze agiye…

