-
Iran: Komanda w’igisirikare yavuze ku bumwe bafite nyuma ya Trump wavuze ko hari ‘imirwano imbere’ mu bategetsi
Brigadier General Esmail Qaani komanda w’umutwe w’ingabo za Iran wa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) ishami rya Quds yiyongereye ku bandi bategetsi bavuze ku bumwe bwa Iran no gukomera k’ubutegetsi nyuma y’uko Perezida Trump avuze ko imbere muri butegetsi bwa Iran hari ibibazo. Kuwa kane, Trump yavuze ko hari “imirwano y’imbere” mu butegetsi bwa…
-
U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 317 batashye bava muri RDC
Kuri uyu wa Gatanu, ku mupaka munini wa La Corniche OSBP, u Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 317 batashye bava muri RDC aho bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Déogratias. Mu butumwa yabahaye yababwiye ko gutaha bakava muri RDC bakaza mu gihugu cyabo ari intambwe ikomeye bateye mu rugendo batangiye rwo…
-
Goma: Umuyobozi wa MONUSCO yasabye guhagarika ibitero bya drones
Umuyobozi mushya wa MONUSCO, James Swan, yasabye kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 24 Mata 2026, guhagarika ikoreshwa ry’indege zitagira abadereva mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. James Swan yatangarije ibi mu Mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu ruzinduko rwe rwa mbere muri uyu mujyi ubarizwamo inzego zitandukanye z’umutwe…
-
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngara rugiye kuvugururwa
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko hari gushakwa uburyo Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngara ruri muri Tanzania rwavugururwa, rukubakwa neza bijyanye n’igihe. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026, ubwo ku biro by’Intara y’Iburasirazuba haberaga igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi ba Perefegitura…
-
Perezida Kagame na Xu Hui baganiriye ku gushinga uruganda ruteranya imodoka z’amashanyarazi
Perezida Paul Kagame yakiriye Xu Hui, uyobora Sosiyete y’Ishoramari ya Rich Resource International Investments; Visi Perezida n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Chery Holding, zombi zo mu Bushinwa n’itsinda bari kumwe mu ruzinduko mu Rwanda. Umukuru w’Igihugu yakiriye Xu Hui ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Mata 2026 nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byabitangaje.…
-
Rusizi: Abanyarwanda 54 batahutse bavuye mu mashyamba ya RDC
Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mata 2026, Abanyarwanda 54 biganjemo abana batashye banyuze ku mupaka wa Rusizi ya mbere, bavuye mu mashyamba ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Aba banyarwanda barimo abana 43 abagore 11, bavuga ko ubuzima bwari bugoye cyane kubera intambara z’imitwe yitwaje intwaro zibera mu bice bari batuyemo ndetse…

