-
Cricket: Nepal yatsinze u Rwanda muri ICC Women’s Challenge amahirwe y’igikombe aragabanyuka
Ku wa Kabiri, tariki 28 Mata 2026 ikipe y’igihugu ya Nepal yatsinze u Rwanda mu irushanwa rya ICC Women’s Challenge riri kuba bwa mbere rikabera mu Rwanda, bigabanyiriza Abanyarwandakazi amahirwe yo gutwara igikombe. Nepal niyo yatsindiye gutangira umukino ikubita udupira ishyiraho amanota menshi,u Rwanda rwo rutangira rujugunya udupira rubuza ikipe y’igihugu Nepal gushyiraho amanota.…
-
Amb Nduhungirehe yaganiriye na Emmanuel Cohet ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro n’intumwa yihariye y’u Bufaransa mu karere k’ibiyaga bigari, Ambasaderi Emmanuel Cohet, byibanze ku mubano w’ibihugu byombi. Ni ibiganiro byabaye hifashishijwe telefone ku wa 28 Mata 2026 nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane. Abadipolomate bombi baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi hagati y’u Rwanda n’u…
-
Perezida wa Koreya ya Ruguru yise intwari abasirikare be biyahuriye muri Ukraine
Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yashimiye abasirikare be biturikirijeho ibisasu banga gufatwa bugwate na Ukraine, aho bagiye gufasha u Burusiya ku rugamba buhanganyemo n’icyo gihugu. Perezida Kim yavuze ko abatinyuka kwiturikirizaho ibisasu mu rwego rwo kurinda icyubahiro cyabo nta gushidikanya ko ari intwari. Inzego z’ubutasi za Koreya y’Epfo zatangaje ko abasirikare…
-
RDC: Ingabo za Zambia zigaruriye uduce twa Muliro na Moba mu Ntara ya Tanganyika
Intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ni yo yiganje mu makuru, ariko raporo y’Inteko Ishinga Amategeko ya RD Congo yakiriwe na RFI igaragaza ko ibibazo biri ku mipaka ya DRC birenze kure cyane ibiri ku mupaka n’u Rwanda. Biravugwa ko Abasirikare ba Zambia bigaruriye uduce tubiri two mu Ntara…
-
Mali: Col. Assimi Goita yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’ibitero byo kuwa Gatandatu
Kuri uyu wa Kabiri, umuyobozi wa guverinoma y’igisirikare ya Mali, Col. Assimi Goita, yagaragaye bwa mbere mu ruhame kuva inyeshyamba zagaba ibitero byahurijwe hamwe hirya no hino mu gihugu mu mpera z’icyumweru gishize, arahirira kuri televiziyo guhagarika ababigizemo uruhare. Ku wa Gatandatu, ishami rya al Qaeda muri Afurika y’Iburengerazuba n’umutwe w’inyeshyamba wiganjemo Aba-Tuareg, bibasiye…
-
Leta yashyiriyeho urubyiruko n’abahanzi inguzanyo yihariye
Nyuma y’igihe urubyiruko n’abahanzi bagaragaza ubusabe bwo koroherezwa kubona serivisi z’imari, Minisiteri y’Urubyiruko ku bufatanye na BRD batangaje ko ibi byiciro byombi bizajya bihabwa inguzanyo batanze ingwate ifite agaciro ka 10% by’inguzanyo bahawe, bakayungukira 9%. Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA) ku bufatanye na BRD, yamenyesheje urubyiruko n’abahanzi ko Leta yabashyiriyeho ikigega kibafasha kugera kuri…

