Start Your Day with Incredible News That Matters.

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit. Donec congue lorem ut volutpat efficitur. Fusce justo magna, condimentum nec elementum sed, sollicitudin vitae enim. Vivamus sit amet metus porttitor, rhoncus nibh et, venenatis turpis. Etiam lobortis semper ante, quis luctus lacus tincidunt vel.

  • RDC: Abishwe na Ebola bakabakaba 180

    Umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima, OMS, watangaje ko ukeka ko abantu 750 banduye icyorezo cya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, 177 muri bo bakaba bamaze gupfa. Kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026, OMS yatangaje ko ibisubizo byavuye mu bipimo byafatiwe muri laboratwari muri RDC byemeza bidashidikanywaho ko abantu 82 banduye iki cyorezo, mu…

  • U Rwanda rwasabye Maroc gushyigikira kandidatire ya Mushikiwabo muri OIF

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we Maroc, Nasser Bourita, bagaruka ku mubano w’ibihugu byombi ndetse amushyikiriza ibaruwa Perezida Kagame yageneye umwami Mohammed VI. Ibiganiro by’impande zombi byabaye ku wa 21 Gicurasi 2026, i Rabbat, byibanze ku gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Ubwami bwa Maroc. Ubutumwa bwashyizwe hanze…

  • Isi yizihije umunsi mpuzamahanga w’ibinyabuzima

    Ku wa 22 Gicurasi buri mwaka, isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibinyabuzima (International Day for Biological Diversity), umunsi ugamije kwibutsa abantu bose ko kubungabunga ibinyabuzima ari inshingano ya buri wese kandi ko bifitanye isano rikomeye n’ubuzima bw’abantu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Conservation is Health”, bishatse kuvuga ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ari byo shingiro…

  • Ibiyobyabwenge n’Ubuzima bwo mu mutwe bikomeje guhangayikisha: Strive Foundation Rwanda yahuguye abanyamakuru

    Mu rwego rwo gukomeza kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe, umuryango Strive Foundation Rwanda yahuguye abanyamakuru  Igamije kubongerera ubumenyi ku bibazo byugarije urubyiruko birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubuzima bwo mu mutwe ndetse n’uburyo itangazamakuru ryagira uruhare mu gukumira ibyo bibazo. Aya mahugurwa yahuje impuguke mu by’ubuzima, abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n’abanyamakuru baturutse mu…

  • Amerika iri kugerageza urukingo rwa Ebola

    Minisiteri y’Ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (HHS), iri gukorana n’ikigo gikora imiti n’inkingo, Mapp Biopharmaceutical, kugira ngo haboneke urukingo rwa Ebola rushobora gufasha abafite ibyago byo kuyandura. Ku wa 20 Werurwe ni bwo HHS yatangaje ko Mapp Biopharmaceutical iri gukorana n’Urwego rw’Ubushakashatsi ku buzima (BARDA), kugira ngo hakorwe inkingo zahabwa abafite ibyago…

  • Inyungu fatizo ya BNR yazamuwe ishyirwa ku 8,25%

    Banki Nkuru y’Igihugu yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 7,25% rwari rwashyizweho muri Gashyantare uyu mwaka, irushyira ku 8,25% mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko rikomeje kwiyongera. Muri Gashyantare uyu mwaka, urwunguko rwa BNR rwari rwashyizwe kuri 7,25% kugira ngo ibashe guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko. Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko…