-
Hategerejwe icyemezo cya Trump ku gahenge k’iminsi 60 hagati ya Iran na Amerika
Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran byemeranyije ku kongera igihe cy’agahenge ho iminsi 60, mu gihe impande zombi zikiganira ku zindi ngingo zikomeye zizatuma zigirana amasezerano yo guhagarika intambara burundu. Amakuru Reuters yatangaje ko yahawe n’abantu bizewe, avuga ko impande zombi zemeranyije ku kongera agahenge ku wa Kane tariki 28 Gicurasi 2026. Bivugwa…
-
Mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Ebola iterwa na virusi ya Bundibugyo (Bundibugyo virus disease – BVD) kiri kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), kikaba kimaze no gutangwamo raporo y’abarwayi muri Uganda, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryahuje impuguke n’amatsinda ngishwanama atandukanye.
Impuguke za WHO zasabye ko ibikoresho byose byagaragajwe nk’ibifite icyizere byakomeza gukoreshwa gusa mu bushakashatsi bwo mu mavuriro (clinical trials) kugira ngo haboneke amakuru ahagije kandi ubushakashatsi bukorwe mu buryo butekanye, bwubahiriza amahame mbwirizamuco kandi bugatanga ibisubizo byizewe. Aha kandi, iri shami ryita ku buzima, ryateguye inama nyinshi z’impuguke, zasuzumye inkingo n’imiti iri kugeragezwa…
-
Amerika yabujije abaturage bayo kujya muri Uganda kubera Ebola
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabujije abaturage b’iki gihugu kugirira ingendo muri Uganda kubera ko ibyago byo kwandura icyorezo cya Ebola bikomeye kwiyongera. Ni icyemezo Amerika yatangaje ku wa 28 Gicurasi 2026, nyuma y’umunsi umwe Ikigo cya Amerika gishinzwe gukumira ibyorezo gitangaje ko Uganda yashyizwe ku rwego rwa kabiri ku…
-
Tedros wa OMS yageze i Kinshasa kandi yitezwe no kujya na Ituri
Umukuru w’ishami rya ONU ryita ku buzima ku isi OMS/WHO mu ijoro ryacyeye yageze i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo gufasha kuyobora ibikorwa byo kurwanya Ebola. Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus byitezwe kandi ko azakomeza akagera no mu bice byo mu burasirazuba bw’iki gihugu bikomerewe n’indwara ya Ebola ubu bivugwa ko imaze kwica…
-
“Nari hafi kubura ururimi ndetse nashoboraga gupfa” – Uwarokotse indwara ya HPV
Anthony Perriam se w’abana babiri yari hafi kubura ururimi rwe nyuma yo kugira ikibyimba kiri munsi y’urwasaya cyaje kumenyekana nyuma ko ari cancer.U Uyu mugabo yagiye kwa muganga nyuma yo kumva ikibyimba bwa mbere, maze mu byumweru bike basanga ni cancer iterwa na virusi ya Human Papilloma Virus (HPV) ku mutwe no mu ijosi.…
-
Centrafrique: Abasirikare b’u Rwanda bavuye imfungwa
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique (MINUSCA), bahaye serivisi z’ubuvuzi ku buntu abagororwa 68 mu igororero rya Bria, mu Ntara ya Haute-Kotto. Abasirikare batanze ubu buvuzi ni ababarizwa mu bitaro bya Rwanda Level 2 n’abo muri RWABG VIII. Ni igikorwa bakoze ku wa 28 Gicurasi 2026. Mu butumwa Ingabo…

