-
Perezida Macron yakiriye Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu musangiro (Amafoto)
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame baraye bakiriwe muri Elysée mu musangiro na Emmanuel Macron uyobora u Bufaransa, witabiriwe n’abandi barimo Nicolas Sarkozy, umwe mu bagize uruhare mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi. Uyu musangiro wabaye nyuma yo gufungura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwahawe izina ‘Les Archives’. Ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi…
-
Amerika yahannye Col Kubwayo wa FDLR na Nzenze wa M23
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zafatiye ibihano bamwe mu basirikare bakomeye b’umutwe wa AFC/M23 ndetse n’abarwanyi ba FDLR. Itangazo rya Minisiteri ishinzwe Imari ya Amerika rivuga ko icyo gihugu cyafashe icyemezo cyo gufatira ibihano Col. Gustave Kubwayo, umwe mu basirikare bakuru mu butasi bwa FDLR, ndetse na Col. John Imani Nzenze ukuriye…
-
Leta yategetse abacuruzi babitse litiro miliyoni ebyiri za lisansi kuzishyira ku isoko
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyahaye abacuruzi b’ibikomoka kuri peteroli iminsi 30 yo gukura mu bubiko lisansi na mazutu imazemo amezi arenga atandatu, ingana na litiro 1.993.750 bakayisorera ikajya ku isoko igacuruzwa. Itangazo rya RRA rivuga ko ibyo bicuruzwa bigomba kumenyekanishwa no gukurwa muri ubwo bubiko mu gihe cyagenwe. Abatabyubahiriza bamenyeshejwe ko iyo lisansi yabo…
-
Gisagara: Green Amayaga yahinduye ubuzima
Mu rwego rwo kwizihiza Icyumweru cy’Igihugu cyahariwe Ibidukikije, mu Karere ka Gisagara habereye umuhango wo gusoza ku mugaragaro icyiciro cya mbere cy’umushinga Green Amayaga wari umaze imyaka itandatu ushyirwa mu bikorwa, hanatangizwa icyiciro cya kabiri cyawo cyiswe Mugiraneza Project. Uyu muhango wayobowe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, wari umushyitsi mukuru, witabiriwe kandi n’abayobozi…
-
Nduhungirehe yasabye amahanga gushyira igitutu kuri RDC
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasabye Umuryango Mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa b’akarere gukorana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo bwubaka kandi bugamije gutanga ibisubizo bifatika ku bibazo by’umutekano bimaze igihe biremereye akarere k’Ibiyaga Bigari. Yabisabye ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi, mu kiganiro yagiranye n’abadipolomate bahagarariye ibihugu n’imiryango itandukanye…
-
Perezida Trump yasoje inama ikomeye kuri Iran nta mwanzuro afashe
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasoje inama ikomeye yamaze amasaha abiri mu cyumba cy’ibihe bidasanzwe [Situation Room] nta mwanzuro ufatika atangaje. Yigaga ku cyakorwa ngo intambara ya Iran ihagarare. Iyi nama yahuje Perezida Trump n’abajyanama be mu by’umutekano w’igihugu. Mbere y’uko iyi nama iba, Perezida Trump yari yatangaje ko agiye…

