-
Kamonyi:Nyuma Y’ imyaka itatu yarahakunye kubera Guhohoterwa N’umugabo we
Claud Munyantore n’umugore we Murebwayire batuye mu murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi, barishimye, baraganira, bagaseka…ariko mu myaka itanu ishize ibintu byari bikomeye cyane hagati yabo. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mungo rigenda rifata intera, ubugenzacyaha buvuga ko ibirego byarwo byavuye ku 6,500 mu 2018 bigera ku 9,500 mu 2019, mu 2020 bigera…
-
Breaking News: Bitunguranye Miss Rwanda irahagaritswe
Hashingiwe ku iperereza ririmo gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), ku muyobozi wa “Rwanda Inspiration BackUp”, ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya “Miss Rwanda” mu bihe bitandukanye,. Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco iramenyesha Abanyarwanda ko ibaye ihagaritse iri rushanwa mu gihe iperereza ritararangira.
-
U Rwanda ’rwiteguye’ kuburana urubanza rwarezwemo n’umuryango wa Rusesabagina
muvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangaje ko nta mpungenge Abanyarwanda bakwiye kugira ku rubanza umuryango wa Paul Rusesabagina warezemo igihugu kuko gifite abanyamategeko kandi biteguye. Mu ntangiriro za Gicurasi nibwo byamenyekanye ko umuryango wa Rusesabagina Paul wahamijwe ibyaha by’iterabwoba, wajyanye Leta y’u Rwanda mu nkiko uyishinja kumushimuta, usaba ko wakwishyurwa indishyi…
-
Mukandekezi Christine, umubyeyi wa Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017, yavuganye ikiniga, asaba Madamu Jeannette Kagame kumufasha umwana we agafungurwa.
Mu kiganiro yagiranye n’ IMENA kuri uyu wa Mbere tariki 9 Gicurasi 2022, uyu mubyeyi yavuze ko umukobwa we Iradukunda yavuye mu rugo ‘ejo agiye gusenga’, hashize umwanya arabahamagara ababwira ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rumuhamagaye kuri telefoni. Uyu mubyeyi avuga ko bakomeje gutegereza ko umwana ataha baraheba, ndetse bakomeza guhamagara kuri telefoni ‘ntiyitaba’.…
-
Skol yashyize igorora abazitabira igitaramo cyatumiwemo ’Uncle Waffles’ wo muri Afurika y’Epfo
Hifashishijwe ikinyobwa ruheruka gushyira ku isoko cya Skol Pulse, Uruganda rwa Skol ku nshuro ya kabiri rwinjiye mu bufatanye na Intore Entertainment, aho kuri iyi nshuro mu gitaramo cyatumiwemo Umunyafurika y’Epfo, Lungelihle Zwane wamenyekanye nka ’Uncle Waffles’. Abazacyitabira banywa iki kinyobwa bazashyirirwaho igabanywa ry’ibiciro. Ni igitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022. Uncle…
-
Bamporiki akurikiranyweho ruswa; yategetswe kutarenga imbibi z’urugo rwe
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza kuri Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco aho akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo. Iperereza ryatangiye nyuma y’uko Perezida wa Repubulika afashe umwanzuro wo guhagarika Bamporiki ku mirimo ye. Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwa RIB bugira buti “Bamporiki…

