-
Dore amakosa akomeye ukwiye kwirinda gukora niba aribwo ukijya mu rukundo
Ubusanzwe umuntu ukijya mu kintu aba akwiye kwitonda cyane ko uba ameze nk’umuntu uri kwiga by’umwihariko mu rukundo iyo utitonze hari amakosa menshi kandi akomeye ushobora gukora wowe ubwawe utazi ko ari amakosa ariko ugasanga bikuviriyemo kwicuza. Dore amwe mu makosa ukwiye kwitondera gukora niba ari bwo ukijya mu rukundo 1. Kuvuga cyane ku…
-
Umusirikare wa DRC arasiwe ku butaka bw’u Rwanda ku mupaka wa Petite Barriere ahita apfa
Umusirikare wa RDC yinjiye ku mupaka w’u Rwanda w’ahazwi nka Petite Barrière i Rubavu yitwaje imbunda ya Machine Gun, atangira kurasa amasasu menshi ku Bapolisi b’u Rwanda bari ku burinzi, mu kwirwanaho baramurasa isasu agwa hafi y’icyuma gitandukanya umupaka ku ruhande rw’u Rwanda. Umupaka wa Petite Barrière uherereye mu Murenge wa Gisenyi, Umudugudu wa…
-
U Rwanda rwatorewe kuyobora Ihuriro rya Komisiyo z’Uburenganzira bwa Muntu muri Commonwealth
Umuyobozi wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, Marie Claire Mukasine yahawe ubuyobozi bw’Ihuriro rya za Komisiyo z’Uburenganzira bwa Muntu mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth. Ni umuhango wabereye mu nama yahuje abahagarariye inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu bihugu bigize Commonwealth, bateraniye i Kigali baganira ku cyakorwa ngo uburenganzira bw’abaturage b’uyu…
-
APR FC yungukiye ku burangare bwa Kiyovu Sports yegukana igikombe cya 20 cya shampiyona
Ikipe ya APR FC yatsinze Police FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona,yegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 3 yikurikiranya ndetse inaba inshuro yayo ya 20 mu myaka 29 imaze ishinzwe. Nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-0 mu mukino uheruka, APR FC yashoboraga gutakaza iki gikombe yungikiye mu…
-
Trevor Noah yikije kuri filime ya Rusesabagina, anenga abanze ko u Rwanda rwakira abimukira bo mu Bwongereza
Umunyarwenya w’Umunyafurika y’Epfo, Trevor Noah, agendeye ku guhagarika kohereza abimukira bo mu Bwongereza mu Rwanda, yavuze ko abantu badakwiriye kujya barebera Afurika mu ndorerwamo y’ibintu bike babonye cyangwa babwiwe byiganjemo ibibi, yihanangiriza abibwira ko bazi u Rwanda bagendeye kuri filime Hotel Rwanda yakinwe kuri Rusesabagina. Yabivuze mu Kiganiro cye kizwi cyane cya “The Daily…
-
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byiyongereye cyane
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Ernest NSABIMANA (PhD. Eng), yatangaje ko igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli kiyongereye. Litiro ya Mazutu yavuye ku 1368 igera ku 1503 [Hiyongereyeho 135], iya Essence iva ku 1359 igera ku 1460 [Hiyongereho 101]. Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr. Ernest Nsabimana, yatangaje ko nubwo ibiciro by’ibikomoka kuri…

