-
Imbabura Zitangiza Ibidukikije, Inzira Nshya yo Kurengera Umwuka n’Ubuzima bw’Abaturage
Mu rugamba rwo kurengera ibidukikije no kugabanya ikoreshwa ry’amakara asanzwe yangiza amashyamba, hatangijwe imbabura zigezweho zitangiza ibidukikije zifasha mu gucana neza kandi zikoresha ibicanwa bike. Izi mbabura zifite umwihariko kuko zikoresha ingufu nkeya, ntizisohore imyuka myinshi yangiza ikirere, kandi zifasha abaguzi kuzigama amafaranga yagendaga ku makara. Abaturage bamaze kuzigerageza bavuga ko zabafashije mu mibereho…
-
U Rwanda rurasaba Isi gukunda igare no kurengera ibidukikije
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Igikombe cy’Isi mu gusiganwa ku magare (UCI Road World Championships 2025) kizabera i Kigali kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, haribazwa byinshi ku buryo iri siganwa rizasiga umurage mwiza, cyane cyane mu kurengera ibidukikije. U Rwanda ruzaba rubaye igihugu cya mbere cya Afurika…
-
Abana n’abakuru bafatanyije mu myitozo itegura isiganwa ry’amagare rigiye kubera i Kigali
Uyu munsi umujyi wa Kigali wasusurukijwe n’isiganwa ry’amagare ryabereye mu mihanda yawo, ryitabiriwe n’abakinnyi b’amagare baturutse hirya no hino ndetse n’abafana batandukanye baje gushyigikira no kuryoherwa n’uyu mukino ukunzwe cyane mu Rwanda. Isiganwa ryari rigamije kwitegura no kwimenyereza aho u Rwanda ruzakira Igikombe cy’Isi cya UCI 2025, rikaba ryabereye mu byishimo byinshi no kwerekana…
-
TICO, Umuryango Uharanira Iterambere ry’Urubyiruko n’Abanyantege nke
Umuryango TICO (Thriving Inclusive Community Organization) washinzwe mu 2019 i Kigali n’urubyiruko rwifuje guteza imbere bagenzi babo n’abandi bahura n’imbogamizi mu buzima, cyane cyane abanyantege nke. Kuva icyo gihe, TICO yabaye urubuga rutanga amahirwe y’amasomo, amahugurwa n’ubumenyi bwibanda ku rubyiruko rwize ariko rutarabonye akazi, ikarwigisha uburyo bwo kwihangira imirimo iciriritse no kwiteza imbere. Egide…
-
U Rwanda rwifatanyije n’Isi Mu Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurengera Ozone 2025
Kuri uyu wa 16 Nzeri 2025, u Rwanda rwifatanyije n’amahanga mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurengera Ozone. Ni umunsi wihariye kuko hizihijwe imyaka 40 y’Amasezerano ya Viyena (Vienna Convention 1985–2025), aho Isi yose yibukijwe ko ubushakashatsi n’ubufatanye mpuzamahanga bifite akamaro gakomeye mu gukemura ibibazo byugarije ikiremwamuntu. Mu butumwa bwe, Juliet Kabera, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo…

