Kenya: Polisi yaburijemo umugambi wa Al-shabab.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo hamenyekanye ifatwa rya BORU DIBA DIBE uzwi ku izina rya SCOCHY wafashwe na polisi ya Kenya ikorera mu gace ka Isiolo,imushinja kuba yarari gutegura igitero cy’ubwiyahuzi yatumwemo na Al-shabab.

Nkuko bitangazwa na Polisi ya Kenya,ngo Borudiba w’imyaka 23 yahoze ari umukanishi wa moto mu gace ka Mayale,nyuma aza kwiyunga k’umutwe w’iterabwoba wa Al-shabab mu gihugu cya Somalia.

Raporo ya guverinoma ya Kenya igaragaza uko umutekano wifashe,ivuga ko uyu musore yateguraga igitero agombaga gukora yifashishije bombe.

Iyi raporo ivuga ko kandi uretse muri Kenya, Scochy yagiye akoreshwa mu bitero byinshi umutwe wa Al-shabab wagabye mu gihugu cya Somalia.

Boru Diba ubu uri mu maboko ya polisi yafashwe mu isaka rikomeye ryakozwe na polisi ya Kenya mu gace ka Isiol , akaba yaranasanganywe ibisasu biturika mu nzu ye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *